LATEST NEWS
HIRYA NO HINO
ONU yasabye uruhare rw’amahanga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke i Burundi
Publish Date: jeudi 12 novembre 2015
VISITS :537
By Admin

Ubufaransa bwateguye umushinga w’umwanzuro w’akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi ku Burundi ugomba kwigwaho kuri uyu wa kane.

Uwo mushinga w’umwanzuro usaba ko uruhare rw’amahanga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke kivugwa mu Burundi rwakongerwa ; byaba ngombwa hakoherezwa n’ingabo za ONU zibungabunga amahoro nkuko bimaze gutangazwa na BBC .

Ibi bikurikiye ibiganiro abadipolomate b’Ubufaransa, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’ Amerika bagiranye kugirango bigire hamwe icyakorwa ibikorwa by’urugomo bishingiye kuri politiki biboneka ubu mu Burundi biramutse bivuyemo intambara ikomeye ishingiye ku moko.

Kuwa mbere wa kino cyumweru, ONU, yatanze impuruza ko abantu batarebye neza mu Burundi haba ubwicanyi bushobora kugera ku rugero rwa jenoside yabaye mu Rwanda muri 94.

Kuwa gatatu, Perezida wa Amerika Barack Obama, yaganiriye kuri telefone na mugenzi we wa Afurika yepfo, Jacob Zuma, ku kibazo cy’Uburundi.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyifuzo cya Barack Obama cyatewe utwatsi

Icyifuzo cya Barack Obama cyatewe utwatsi

Elton John yahagurukiye gufasha abarwaye Sida

Elton John yahagurukiye gufasha abarwaye Sida

Afurika y’Epfo : Ubujurire bwa Pistorius bwatangiye kumvwa

Afurika y’Epfo : Ubujurire bwa Pistorius bwatangiye kumvwa

Igikorwa cyo kumenya abahitanywe n’indege y’Uburusiya cyatangiye

Igikorwa cyo kumenya abahitanywe n’indege y’Uburusiya cyatangiye

Sudani y’Epfo : Abasirikari ba ONU 20 barekuwe

Sudani y’Epfo : Abasirikari ba ONU 20 barekuwe

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...