LATEST NEWS
HIRYA NO HINO
Sudani y’Epfo : Abasirikari ba ONU 20 barekuwe
Publish Date: vendredi 30 octobre 2015
VISITS :516
By Admin

Abasirikare 20 b’umuryango w’abibumbye ONU bagiye kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bari barafashwe ku musi wa mbere n’abarwanya ubutegetsi, bararekuwe.

Ibi byatangajwe na Stephane Dujarric umuvugizi wa ONU. Uyu muryango wa ONU utangaza ko abantu 12 bari bafitanye amasezerano na ONU bari bafatanywe n’abo basirikare bo baracyari mu maboko y’inyeshyamba.

Abo basirikare bari bafashwe kuwa mbere baherekeje ubwato burimo amavuta y’imodoka za ONU ku ruzi Nili.

Ubwo bwato bwarimo bwerekeza mu majyaruguru y’umujyi wa Malakal imbere yuko buhagarikwa n’abantu 100 bafite intwaro zikomeye, abari baburimo bahanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa SPLA bahita bigarurira ubwo bwato ndetse basahura n’ibyo bwari bwikoreye.

Umuryango w’abibumbye wa ONU urasaba Riek Machar uyoboye izo nyeshyamba gushyira mu bikorwa ibyo zemereye OMU no kurekura abo bantu bagifashweho bugwate ntawe ubariye urwara.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
ONU yasabye uruhare rw’amahanga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke i Burundi

ONU yasabye uruhare rw’amahanga mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke i...

Icyifuzo cya Barack Obama cyatewe utwatsi

Icyifuzo cya Barack Obama cyatewe utwatsi

Elton John yahagurukiye gufasha abarwaye Sida

Elton John yahagurukiye gufasha abarwaye Sida

Afurika y’Epfo : Ubujurire bwa Pistorius bwatangiye kumvwa

Afurika y’Epfo : Ubujurire bwa Pistorius bwatangiye kumvwa

Igikorwa cyo kumenya abahitanywe n’indege y’Uburusiya cyatangiye

Igikorwa cyo kumenya abahitanywe n’indege y’Uburusiya cyatangiye

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...