LATEST NEWS
IBIYAGA BIGARI
Amerika yahagaritse inkunga yateraga Uganda mu rwego rwa gisirikare n’ ubuzima
Publish Date: vendredi 20 juin 2014
VISITS :295
By admin

Leta zunze ubumwe z’ Amerika iravuga ko yahagaritse inkunga yaterega igihugu cya Uganda mu rwego rwo gutanga imyitozo ya gisirikare, bitewe nuko ngo perezida Yoweri Museveni yasinye itegeko rihana abahuza ibitsina babihu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na reta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa kane tariki19/ 06/ 2014 riravuga ko ibikorwa reta y’Amerika yateraga mo inkunga reta ya Uganda igiye kubihagarika kubera ko ngo iki gihugu kitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Zimwe mu nkunga Amerika igiye guhagarika harimo ibikorwa byo gutoza ingabo n’ igipolisi bya Uganda ndetse n’inkunga bateraga ikigo cy’ igihugu gishinzwe ibijyanye n’ ubuzima.

Nkuko byatangajwe n’ umuvugizi w’ ikigo gishinzwe umutekano muri leta zunze ubumwe z’Amerika Caitlin Hayden, yavuze ko igihugu cye cyafashe uyu mwanzuro mu gutera inkunga abashyigikiye iyubahirizwa ry’ uburenganzira bw’ ikiremwa muntu muri Uganda.

Yakomeje avuga ko inkunga bari barageneye igihugu cya Uganda bazayiha ibindi bihugu byo muri Afurika.

Leta ya Uganda yo yavuze ko iri tegeko ryatowe n’ inteko nshingamategeko bityo ko rigomba kubahirizwa.

Ikindi kandi ngo Leta y’ Amerika ntigomba kubangamira ubusugire bw’ igihu cyabo ngo ibahe amategeko yo kugenderaho.

Itegeko rihana bahuza ibitsina babisangiye rya sinywe mu kwezi kwa Gashyantare 2014 na perezida wa Uganda Yoweri Museveni nyuma yuko rimaze gutorwa n’ inteko nshingamategeko y’ icyo gihugu.

Venuste Mfitimana / Rushyashya.net

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku ihindurwa ry’ itegekonshinga

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku...

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u Rwanda

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...