LATEST NEWS
IBIYAGA BIGARI
Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku ihindurwa ry’ itegekonshinga
Publish Date: mardi 1er avril 2014
VISITS :389
By admin

Abakurikiranira politiki y’u Burundi hafi, bemeza ko Edouard Nduwimana ashobora kuba yari yatumwe na Nkurunziza ngo amuvugire icyifuzo.Ibi bikaba nk’ikitegererezo ku bandi bayobozi bazabazwa kuri iki kibazo nka komisiyo y’amatora CENI, ariyo ishinzwe gutangaza abaziyamamaza mu matora.

Inzobere mu bya politiki Simeon Barumwete yagize ati :”niba Edouard Nduwimana yatangaje ko mu baziyamamaza ku matora ya perezida muri 2015 harimo Pierre Nkurunziza,yavugiye ibyo bigo bindi harimo n’iriya komisiyo y’amatora".

Bikaba byitezwe ko komisiyo y’amatora n’akanama gashinzwe Itegeko Nshinga bizabazwa aho bihagaze ku kuba perezida Nkurunziza yakongera kwiyamamaza. Barumwete asanga nta kizabuza ibyo bigo kumwemeza kuko benshi bari mu ishyaka CNDD-FDD rya Nkurunziza.

Mu gihe hashize iminsi mike Abadepite banze gotora ingingo yo kwemeza niba Perezida Pierre Nkurunziza ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu, nyuma kandi y’iminsi mike Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Edouard Nduwimana atangaje ko nta kizabuza Nkurunziza kwiyamamaza, ubu noneho impaka zabaye nyinshi hibazwa ukuntu Minisitiri avuguruza Abadepite.

Abakurikiranira politiki y’u Burundi hafi, bemeza ko Edouard Nduwimana ashobora kuba yari yatumwe na Nkurunziza ngo amuvugire icyifuzo.Ibi bikaba nk’ikitegererezo ku bandi bayobozi bazabazwa kuri iki kibazo nka komisiyo y’amatora CENI, ariyo ishinzwe gutangaza abaziyamamaza mu matora.

Inzobere mu bya politiki Simeon Barumwete yagize ati :”niba Edouard Nduwimana yatangaje ko mu baziyamamaza ku matora ya perezida muri 2015 harimo Pierre Nkurunziza,yavugiye ibyo bigo bindi harimo n’iriya komisiyo y’amatora".

Bikaba byitezwe ko komisiyo y’amatora n’akanama gashinzwe Itegeko Nshinga bizabazwa aho bihagaze ku kuba perezida Nkurunziza yakongera kwiyamamaza. Barumwete asanga nta kizabuza ibyo bigo kumwemeza kuko benshi bari mu ishyaka CNDD-FDD rya Nkurunziza

Kubwa Pr Gerturde Kozivyo, umusesenguzi wa politiki ngo asanga Nduwimana yaravuze biriya ashaka gukomeza kwisabira ubuhake. Kozivyo yagize ati :”Bwana Nduwimana asa rwose n’uwisabiraga ubuhake kuri shebuja perezida Pierre Nkurunziza ngo amumenyere ahazaza.”

Icyakora Kozivyo akomeza avuga ko bishoboka ko ibyo Nduwimana yavuze ari ibyo bari bamaze iminsi baganira mu ishyaka CNDD-FDD, akaba yarabivuze mu rwego rwo gutegura abantu mu mitwe ko CNDD-FDD izemeza nta kabuza ko Nkurunziza aziyamamaza nk’umukandida wayo.

Perezida Nkurunziza we yavuze ko azakora ibyo ishyaka rye CNDD-FDD rizemeza. Gusa bikaba bikomeje kugaragara ko CNDD-FDD izamwemeza nk’umukandida, kuko no mu matora Abadepite bakoze abagize ishyaka CNDD-FDD aribo bashyigikiye ko yakongera kwiyamamaza.

Amatora ya perezida mu Burundi ateganyijwe umwaka utaha wa 2015.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

IBITEKEREZO
NIYONKURU LAURENY

MAZE MUHORE MWIREBERE UKUNTU AKA KARERE KACU K'IBIYAGA BIGARI KAGIYE KWONGERA KUGWA MU MIBOROGO KUBERA INDA NINI Y'ABATEGETSI BABI BAKUNDA GUSHYIRA INDA ZABO IMBERE UBWO SE ARAHIRAHIRA NIWE MURUNDI WIZE WENYINE YARETSE ABANDI NABO BAGATANGA UMUSANZU WABO MU KUBAKA IGIHUGU KANDI NGO NO MU RWANDA NIKO BIMEZE NGO AGATSIKO KA FPR KA KAGAME KATANGIYE KUBITEKINIKA MUZIREBERA MURI 2014


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RD Congo : le chef rebelle Morgan tué lors de son transfert vers Bunia

RD Congo : le chef rebelle Morgan tué lors de son transfert vers...

DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u Rwanda

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...