LATEST NEWS
IBIYAGA BIGARI
DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba
Publish Date: lundi 14 avril 2014
VISITS :573
By admin

Abapilote 4 batwara kajugujugu za gisirakare cya Leta ya Congo-Kinshasa bakomerekejwe n’ ibisasu batewe n’ inyeshyamba z’ umutwe wa ADF kuri uyu wa Mbere taliki ya 14 Mata 2014.

Iki gitero cyibasiye umurongo w’ imodoka nyinshi z’ abasirikare ba FARDC ubwo bari mu bikorwa byo guhiga izo nyeshyamba zikomoka muri Uganda mu gace ka Ngadi ku kibuga cy’ indege cya Mavivi ku bilometero 8 n’ umuyi wa Beni.

Umushoferi wari utwaye abo bapilote 4 nawe yakomeretse bikomeye bahita bajyanywa ku bitaro bikuru byo kuri Goma.

Kuva muri Gashyantare 2014,ibitero byinshi byibasiye abasirikare ba FARDC bakorera mu gace ka Beni gakunze kurangwamo inyeshyamba za ADF-Lanu.
Igitero cyabaye ku italiki ya 4 Mata cyakomerekeje abasirikare 4 ba Leta muri Werurwe ingabo za Loni zagabweho igitero 6 muri bo barakomereka bikomeye.

Kugeza magingo aya ;umuvugizi w’ ingabo za Leta muri Kivu y’ Amajyaruguru ntarabasha kuboneka kugira ngo atangaza imvo n’ imvano y’ iki gitero.

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’ abantu n’ ibintu byabo,umuyobozi wa Beni,Nyonyi Bwanakawa yashishikarije abaturage ayobora kugira uruhare mu kwirinda.

Anavuga ko umuntu wese uzajya utanga amakuru yaho inyeshyamba za ADF ziherereye azajya ahabwa ishimwe ry’ amadorari y’ amanyamerika 500.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RD Congo : le chef rebelle Morgan tué lors de son transfert vers Bunia

RD Congo : le chef rebelle Morgan tué lors de son transfert vers...

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku ihindurwa ry’ itegekonshinga

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku...

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u Rwanda

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga