LATEST NEWS
IBIYAGA BIGARI
DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI
Publish Date: mercredi 2 avril 2014
VISITS :269
By admin

Kuva mu ntangiro z’ iki cyumwer igisirikari cya Kongo Kinshasa gifatanyije n,ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri iki gihugu, Monusco bagabye igitero ku barwanyi b’umutwe wa FRPI, (Front de résistance patriotique en Ituri).

N’kuko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo muri Ituri Fall Sikabwe, ngo icyo gitero ni kimwe mu bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Ntara ya Orientale.

Umuyobozi w’igisirikari cya Monusco yavuze ko bagiye kongera ingabo nyinshi muri ako gace ngo zifatanye na FARDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu rwego rwo kugarura amahoro muri ako gace.

Benshi mu barwanyi ba FRPI bavuye mu birindiro byabo, hakaba hasigaye bamwe mu bayobozi b’uwo mutwe ndetse n’ababarinze. Icyakora Sikabwe avuga ko bazabarwanya kugeza ku munota wa nyuma.

Yagize ati :”Iyo dusomye raporo, hari FRPI akoze ihohotera, FRPI yatwitse abaturage. Hari benshi bavuye mu birindiro…..dushaka kurangiza ibyo byose.”

Monusco
ivuga ko izakomeza gufatanya na FARDC bakarengera abaturage. Komanda wa Monusco, General Dos Santos Cruz yagize ati :”turi hano ngo dufashe FARDC mu buryo bwose bushoboka. Monusco igiye kongera ingabo zayo hano kugirango itere ingabo guverinoma mu kurinda abaturage.”

Umutwe wa FRPI ushinjwa ibikorwa biteza umutekano muke muri majyepfo y’agace ka Irumu, aho bakunze gutwara inka z’abaturage.

Abo ni abarwanyi ba FRPI mu karere ka Ituri

Ibitero nk’ibi biragabwa ariko mu gihe bivugwa ko umuhsinga wari watangijwe wo kugaba ibitero ku mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ukaba ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba wo usa n’uwahagaritswe biturutse ku bushake buke hagati y’ingabo za Kongo kinshasa ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri muri iki gihugu.

Ivomo:Radio Okapi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RD Congo : le chef rebelle Morgan tué lors de son transfert vers Bunia

RD Congo : le chef rebelle Morgan tué lors de son transfert vers...

DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku ihindurwa ry’ itegekonshinga

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku...

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u Rwanda

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u...

NEW POSTS
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...