LATEST NEWS
IBIYAGA BIGARI
Loni isanga Leta y’ Uburundi ikomeje kwigiza nkana mu gihe itegura jenoside
Publish Date: samedi 7 juin 2014
VISITS :410
By admin

Ibi byongeye gushimanigirwa n’ Intumwa idasanzwe ya Loni mu Burundi , Onyanga ANYANGA nyuma yo kwamagana icyemezo cya Leta ya Peter Nkurunziza yo kwirukana mu maguru mashya umusirikare mukuru wa Loni Abednego.

Uyu musirikare yahawe amasaha 48 yo kuba avuye ku butaka bw’ icyo gihugu, azira kuba yarafatiwe ku kibuga cy’ indege cya Bujumbura ubwo yashakaga gusubira iwabo muri Kenya ku ya 25 Gicurasi 2014 afite igikapu kirimo ibikoresho bibiri bya gisirikare bipakirwamo amasasu(chargeurs).

Mu inyandiko ye bwite akoresheje Twitter, Onyanga ANYANGA yavuze ko Leta y’ i Burundi ishaka kwigereranya n’ u Burusiya mu guhangana na Loni mu gihe we asanga bitazoroha.

Ni iki Loni irega Leta ya Peter Nkurunziza ?

Kuva aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mpuzamahanga ndetse n’ ikorera mu Burundi itanze raporo ikubiyemo ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ishyaka CNDD/FDD k’ ubutegetsi mu Burundi itangiye gutoza rwihishwa rikanakwiraza intwaro mu rubyiruko rwaryo rwitwa “Imbonerakure” ndetse n’ uhagarariye Loni muri icyo gihugu agatanga raporo ku cyicaro gikuru, icyizere icyo gihugu gifitanye na Loni cyatangiye kuyoyoka.

Kugeza magingo aya, Leta ya Amerika yahaye iyo Leta amasaha 48 yo kuba yarekuye Umunyamategeko, Pierre Claver Mponimba uzira guharanira uburenganzira bwa muntu ashingiye ku banyamuryango ba MSD ya Alexis Sinduhije bakubiswe na Polisi y’ iki gihugu bakanaza gukatirwa igifungo cya burundu.

Perezida Nkurunziza ubwo yari I Paris ku italiki 5 Kamena 2014, mu rwego rwo kwakira igihembo cy’ uburyo ingabo ze zitwara mu butumwa bw’ amahoro, yahakanye yivuye inyuma ko kuva Uburundi bwakwigenga butarabona urubyiruko rwiza nk’ urwo nawe yabyirukiyemo(Imbonerakure).

Yagize ati” Nanjye ndi mu Mbonerakure kandi nitwe twabohoye igihugu nimwitegereze ibyiza tumaze gukora harimo kubaka amashuli, amavuriro, ibibuga by’ umupira n’ ibindi ntarondoye.

Kubijyanye n’ ifungwa rinyuranyije n’ amategeko kubavuguruza Leta ye, Nkurunziza yavuze ko ubutabera buhari kandi ngo abavuga ko barengana bafite uburenganzira bwo kujurira.

Kuki Abahutu bashobora gukorera jenoside mu Burundi ?

Abakurikiranira hafi amateka ya politiki y’ u Burundi basanga bitewe n’ inzika zikomeje kugaragara hagati y’ Abahutu n’ Abatutsi kandi ntihagire n’ ubushake bwa politiki ku ruhande rw’ abayobora iki gihugu bagizwe ahanini n’ abana b’ Abahutu bavuga ko ababyeyi babo bishwe muri 1972 n’ Abatutsi bakiyobowe kuva cyakwigenga hashobora kuzaba jenoside mu rwego rwo kwihorera.

Kuba ishyaka riri k’ ubutegetsi riri k’ ubutegetsi ryatezwe umutego n’ Inteko Nshingamategeko ubwo ryifuzaga kuzahindura itegekonshinga kugira ngo rizongera kuyobora manda ya 3 nabyo byaribereye ikibazo cy’ ingutu k’ uburyo rishobora kuzakoresha amaturufu yose ashoboka nk’ uko muri politiki zo mu bihugu bikiri mu nzira z’ iterambere bigenda.

Rickson Uwisheja/Rushyashya.net

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku ihindurwa ry’ itegekonshinga

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku...

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u Rwanda

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u...

NEW POSTS
Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...