LATEST NEWS
IBIYAGA BIGARI
Uganda imvura idasanzwe yasenyeye imiryango igera kuri 210
Publish Date: mercredi 4 juin 2014
VISITS :206
By admin

Abantu benshi mu gihugu cya Uganda barimo kurira ayo kwarika nyuma yaho imvura idasanzwe ibasize iheruheru biturutse ku isuri nyinshi yarengeye imitungo yabo.

Nkuko bitangazwa na Mubarak Magomu umubayobozi wo muri komini ya Sironko iyo mvura yibasiye, ngo imiryango igera ku 210 ntigira aho yikinga.

Iyi mvura idasanzwe ikaba yaratangiye kugwa guhera ku wa kane w’ icyumweru gishize kugeza ku wa gatandatu, ikaba yarateje isuri nyinshi n’ icyondo kidasanzwe byarengeye imyaka yose yari iri mu mirima.

Nkuko uyu muyubozi yakomeje abitangaza ngo iyi mvura yatumye ahantu henshi ku misozi hasigara hasamye kuburyo babona ko isaha n’ isaha hashobora gucika bityo akagira inama abahatuye kuhava bakajya ahafite umutekano.

Umwe mubasizwe iheruheru n’ iyo mvura bwana Stephen Wasyeba yabwiye daily monitor ko afite umurya ngo w’ abantu 22 badafite icyo kurya naho gukinga umusaya kubera ko nta kintu na kimwe yabashije kurokora mu byo yari atunze ndetse n’ imyaka ye yose ikaba yararengewe n’ isuri.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga iby’ ubutaka muri ako gace Dr. Adonia Bintora yavuze ko bafatanyije n’ umuryango utabara imbabare croix rouge, batangiye kubarura abantu bashegeshwe n’ ibyo biza kugira ngo babahe ubufasha bwo kubona ibyo kurya ndetse n’ amahema yo kubamo.

Ikindi kandi ngo barateganya uburyo bwo kwimura abantu batuye ahantu hashobora kubagiraho ingaruka.

Ubusanzwe ngo abatuye aka gace bakunze kwibasirwa n’ ibiza biturutse ku mvura bitewe n’ imiterere y’ ako gace, ikindi kandi ngo bazwi ho kubaka ku misozi ihanamye ndetse bakaba bafite n’ ikibazo cyo kutarwanya isuri ari byo bibatera ibyo biza.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

DRC:Abapilote 4 batwara kajugujugu bakomerekejwe n’ inyeshyamba

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

Nkurunziza Under Fire for Arming Hutu Militias

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

DRC:Monusco ifatanyije na FARDC bibasiye umutwe wa FRPI

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku ihindurwa ry’ itegekonshinga

Burundi:Minisitiri w’ Umutekano yavuguruje Inteko nshingamategeko ku...

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u Rwanda

Goma:Kayumba Nyamwasa mu nama y’ ubufatanye na FDLR mu gutera u...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...