LATEST NEWS
IYOBOKAMANA
Dusubize Noheli ishusho yayo y’ umwimerere - Bishop Masengo
Publish Date: jeudi 24 décembre 2015
VISITS :619
By Admin

Uno munsi maze gusoma no gutekereza cyane ku makuru yo kuvuka kwa Yesu nk’uko avugwa mu gice cya Kabiri cy’Ubutumwa bwa Matayo ndetse na Mariko, hari ibintu byinshi nize kuri Noeli yabaye bwa mbere nsanga bihabanye cyane n’izo abo mu gihe cyacu bizihiza.

Ijambo ry’Imana ryarubahirijwe. Imana ubwayo yararyubashye (Matayo 2:5). Abungeri ni ryo ryabayoboye bagenda kureba umwana ndetse no mugihe bavaga yo. Abo mu gihe cyacu bakora Noheli akenshi idashingiye ku ijambo ry’Imana.

Ibiyiberamo byinshi ntaho biba mu ijambo : kwakira Pere Noel, Kwizihiza itariki bahamya ko ari yo Yesu yavukiyeho.

Noeli ya mbere yarangwaga n’urukundo ruhebuje. Ni rwo rwatumye Yesu avuka. Noeli z’ubu zirangwamo kwikunda !

Ibirori bya Noheli ya mbere byose byakorewe Yesu. Niwe wenyine wabivuzwemo. Ubu bikorerwa abana, bigaragaramo "Pere Noel", bikorerwa ibiti babitaka !

Noheli ya mbere yabayemo gutura Imana iby’agaciro (Zahabu, icyome, ishangi)(Matayo 2:11). Noheli zacu ni izo kwiha ibihenze !

Noheli ya mbere yabaye iyo kunezeza Imana (baramupfukamira baramuramya), Noheli zacu n’izo kwinezeza ubwacu !

Noheli ya mbere yaranzwe no guca bugufi (Luka 2:7). Ibirori byose byabereye mu muvure. Noheli za none ni ibikabyo ! Zirahenda ! Niho umukire atandukanira n’umukene !

Noheli ya mbere yabaye mo guhimbaza no gushima Imana (Luka 2:20). Noheli z’iki gihe zirangwamo ubusinzi, ubusambanyi, n’ibindi bintu bibi. Bake nibo bazibonamo Imana.

Mfite icyo nkwibariza, Noheli yawe uyiteguye ute ? Subira ku rufatiro w’Ijambo.

Mugire Noheli nyayo mwese !

Fidèle MASENGO
Foursquare Church Kimironko
masengof@yahoo.fr

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka Rusizi- Yubile

Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka...

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana Tom

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana...

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...