LATEST NEWS
IYOBOKAMANA
Haje umwami isi yakira uruhinja !
Publish Date: mercredi 23 décembre 2015
VISITS :614
By Admin

Yesaya 9:5 - Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.

Kimwe mu bintu bitangaje kandi bibabaje ni ukubona ukuntu abatuye isi bafashe Yesu wo kuri Noeli.

Muri iyi myaka mike ishize, naganiriye n’abantu benshi mbabaza uko bafashe Noeli, benshi bansubiza ko ari Ibirori by’abana ! Abana bizihiza kuvuka k’undi mwana !

Ntibitangaje kuko Yesu wo kuri Noeli abenshi bamufashe nk’akana k’uruhinja gahora kavuka katajya gakura, gahora muri "berceau".

Akana k’intege nke...gakorerwa byose !
Ubu inzu zose z’abakomeye zatangiye gushyirwamo imitako irimo "berceau", igiti cya Noel (Sapin), umusaza witwa "Pere Noel"....Ibyo byose kwifatanya n’abana kwizihiza umunsi wabo !

Birababaje.

Hari ibintu 3 nifuje ko umenya none :

1. Umwana wavutse ni Umwami

Ijambo duhawe "Umwana" w’umuhungu" ntirivuga ku ngano y’umwana ahubwo ryari ijambo rimenyerewe rivuga Umwami. Nk’uko biri mu Isezerano rya Dawidi.

2 Samweli 7:12 - Kandi iminsi yawe nigera ugasinzirana na ba sogokuruza bawe, nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe.
Ijambo Umwana ryari izina ry’icyubahiro ry’Umwami. Ni nabyo Daniel yeretswe.
Daniyeli 7:13 - 14"

Hanyuma ncitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere.

Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho. Yesaya nawe yeretswe kuri uriya Mwana nk’uko twabisanze muri kiriya cyanditswe.

2. Umwana wavutse aruta abandi bami

Uriya mwana benshi bafata nk’agahinja arakomeye. Araruta Umwami Dawidi.
Mariko 12:37 - Mbese ko Dawidi amwita Umwami, none yabasha ate no kuba umwana we ?".

3. N’ubwo yitwa agahinja izina rye rirakomeye

Izina rye Rirenze kuba "Agahinja" (Umwana Yesu/L’enfant Jesus) !
Amazina ijuru ryamwise, uretse n’umwana uvutse, ntawundi Mwami wigeze ayahabwa : "Igitangaza", "Umujyanama", "Imana ikomeye", "Data wa twese" "Uhoraho", "Umwami w’amahoro".

Buri rimwe muri aya mazina ryihishe mo ububasha n’ibisobanuro.
Tuzayagarukaho ! Ikibazo nkubaza : Mu gihe twitegura kwizihiza Noeli, wewe ufashe Yesu gute ?

Mugire umunsi mwiza mwese !

Dr Fidèle MASENGO
Foursquare Church Kimironko
[email protected]

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka Rusizi- Yubile

Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka...

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana Tom

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana...

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...