LATEST NEWS
IYOBOKAMANA
"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo
Publish Date: jeudi 5 novembre 2015
VISITS :535
By Admin

Zaburi 102:14 - Uzahaguruka ubabarire i Siyoni, Kuko igihe cyo kuhababarira gisohoye, ni koko igihe cyategetswe kirasohoye.

Ibintu byose Imana ikora ibikora ku gihe ndetse n’abantu bose Imana ikoresha ibakoresha ku gihe. Kumva Imana n’ukumenya imbaraga z’igihe cyayo.

Nasanze umuntu adakomera ubwe ahubwo hakomera igihe cye. Iyo igihe cyo gukomera kigeze nta muntu udakomera. Mu yandi magambo, nasanze imbaraga z’umuntu ziba mu gihe cye.

Nsoma kiriya cyanditswe nize cyane ku "igihe cyagenwe cy’umugisha w’umuntu". Muri Bibiliya y’icyongereza hakoreshejwe ijambo rivuga ngo "the time to favor her" risobanura ngo igihe cyo kumuhira".

Hari amasomo menshi nize ku gihe cy’umuntu

Iyo igihe kigiye gusohora haba ibimenyetso. Umugore uri hafi yo kubyara agira ibise...ikirere gihatse imvura kirangwamo ibicu, urugo rwitegura ubukwe rugira uko rusa. Haba hari ibimenyetso ubona ? Igihe kirihafi.

Iyo igihe cy’umuntu kigiye gusohora aribukwa. Uwari usanzwe yibagiranye aribukwa... agaciro ke kakamenyekana. Igihe cya Yesu kijya gusohora Nyina yibutse kumubwira ko ibirori barimo byacikanwe... igihe cya Yosefu kigeze uwari waramwibagiwe yaramwibutse. Niba hari ibimenyetso urimo kubona byo kwibukwa, igihe cyawe cyageze.

Iyo igihe cyawe kigiye gusohora, Imana iteza abakomeye ikibazo kugirango ibyawe bikemukiremo. Ibi nibyo byabaye kuri Farao mbere y’uko igihe cya Yosefu gisohora. Moridekayi wari waribagiranye yabujije umwami ibitosi batavuganye ! Niba hari uwatangiye kubura ibitotsi ku bwawe, mu kazi kawe, buriya byabaye !

Iyo igihe cy’umuntu kigiye gusohora Imana isubira mu Isezerano yavuze. Imana yasubiye kenshi mu isezerano rya Aburahamu. Niba Imana irimo gusubira mu isezerano ryawe, biri hafi !

Iyo igihe cy’umuntu kigiye gusohora, Imana iguhuza n’umuntu. Igihe cy’abanyisiraheli kirimo gusohora yabahuje na Mose. Igihe cya Baritimayo yamuhuje na Yesu ; igihe cya Namani yamuhuje na Elisa. Abantu benshi bazira kutamenya uwo Imana ibahuje nawe ! Elisa yamenye agaciro ka Eliya...bimuviramo gusohora kw’igihe cye.

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko
[email protected]

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ntibishoboka, Ijambo Imana itarigera ikoresha - Dr Fidèle Masengo

Ntibishoboka, Ijambo Imana itarigera ikoresha - Dr Fidèle Masengo

Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka Rusizi- Yubile

Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka...

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana Tom

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana...

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...