LATEST NEWS
IYOBOKAMANA
Ntibishoboka, Ijambo Imana itarigera ikoresha - Dr Fidèle Masengo
Publish Date: mardi 1er décembre 2015
VISITS :795
By Admin

Luka 1:37 - "kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere."

Iyo nibutse ibyo nibwiraga ko bidashoboka kuba ariko byabaye, bintera kumva ko n’ibyo mbona none ko bidashoboka kuzaba bizaba nta kabuza. Uno munsi mbitekerezaho nasanze ntunze amagambo ijuru ritazi kd ridakoresha. Muri ayo magambo hari irivuga ngo "Ntibishoboka".

Ibi byanteye gufata ingamba zo kwirinda imvugo abantu benshi bamenyereye yitwa ngo ntibishoboka !

Ijambo ntibishoboka ryishe ubuzima bw’abantu benshi, ryabase benshi ribaremera inshusho itariyo y’Imana.

Ndibuka abantu barenga 3 bambwiye muri 2004 ko mu myaka mike yari imbere Imana igiye kunkoresha mu Ivugabutumwa no gutangira amatorero.

Ayo magambo ntabwo nayahinyuye kubera ko nanjye ubwanjye nari mfite icyo mbiziho ariko nibajije cyane inzira bizanyuramo ndayibura !

Ikosa rikomeye abantu bakora n’ugushakira umugambi w’Imana inzira. Nicyo kibazo Mariya yagize....

Luka 1:34 - Mariya abaza marayika ati"Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo ?"

Nyamara wibuke ko iyasezeranije atari umuntu kandi ko mu Bumana hataba ijambo rivuga ngo "Ntibishoboka" nta n’ubwo haba ikibazo cyo "Gushaka inzira bizanyuramo".
Ibibazo wibaza ngo bishoboka gute ? Ngo byazanyurahe ? Ngo ryari ?.... s’ibyawe ?
Wewe izere gusa ko iyasezeranije izasohora...kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere !
Mugire umunsi mwiza mwese !

Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko
[email protected]

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka Rusizi- Yubile

Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka...

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana Tom

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana...

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...