LATEST NEWS
IYOBOKAMANA
Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?
Publish Date: vendredi 30 octobre 2015
VISITS :172
By Admin

Abajya gusenga bavuga ko bagiye kumva ubutumwa bw’imana butangwa n’abapadiri, abapasiteri cyangwa ba shehe ; ariko se iyo utumva ubyifatamo ute ?

Ubu iki ntikikiri ikibazo gikomeye muri Uganda, ahari abapasteri bavuga ubutumwa mu rurimi rw’amarenga.

Iyo ugeze muri urwo rusengero usanga bavuza ingoma iranguruye cyane, ntubumva baririmba, ariko ikikubwira ko bashobora kuba baririmbira mu mitima yabo nuko ubona babyina, babyina bashyira hejuru amaboko.


Bamwe mu bafise ubumuga bwo kutumva muri Uganda bahimbaza Imana nk’abandi.

Ariko icyangumye mu bitekerezo ubwo nakurikiranaga ibi byose ni impamvu bavuza ingoma kandi batumva... sinamenye n’ukuntu ingoma ibafasha gukurikira injyana y’indirimbo barimo babyina.

Bityo nahisemo kwegera Kawesi Livingstone, umwe mubafasha gusemura mu rurimi rw’amarenga.

Yagize ati "Impamvu yo kuvuza ingoma ntabwo arukumva ijwi ahubwo nukumva ibintu bitigita.


Impamvu yo kuvuza ingoma ntabwo arukumva ijwi ahubwo nukumva ibintu bitigita.

"Ngirango wumvise bavuze ingoma cyane, baravuza ingoma cyane, ibyo bitigita bimeze nk’ijwi bakarikurikira, urebye mu maso ubona ukuntu iminwa yabo inyiganyiga."

Nabemera nka mirongo itatu, bahariwe urusengero ruto rwise Emmanuel church of the Deaf, ruri iruhande y’urusengero runini rwa Angrican, rwa St.Luke, hano mu mujyi wa Kampala.

Abapasiteri babiri bazi amarenga muri Uganda yose

Umupasiteri wabo Rev. Fred Nsuju nawe ntiyumva ariko yize amasomo y’idini nuko ahabwa impamyabumenyi y’abapasiteri bo mw’idini rya Anglican.

Nabwiwe yuko mu gihugu cyose cya Uganda harimo abapasiteri babiri bonyine bafite ubumuga bwo kutumva.

Misa yo kuri icyo cyumweru yatinze gutangira kubera ko Rev. Nsuju agomba kubanza kujya gutanga ubutumwa mu rundi rusengero rw’abatumva.

Nyuma y’iminota mike, umugabo muto muto, mure mure w’inzobe yaje atwaye imodoka nuko aparika hafi y’urusengero.

Ntiwamenya ko atumva, yari afashe igitabo cya Bibiliya ahita yinjira mu rusengero nuko gusenga biratangira, abanza kubwira abakristu akoresheje ururimi rw’amarenga ngo batange ubuhamya bw’iby’Imana yabakore mu cyumeru gishize.


"Ni ngomgwa ko buri muntu abwirwa mu rurimi yumva, twese twambaye umubiri urimo umwuka wera."

Sarah Ochirot n’umusemuzi w’ururimi rwamarenga, asemurira abantu bumva baba baje kuhasengera.

Namubajije niba bashobora gusemura amagambo yose muri urwo rurimi, cyane cyane amagambo n’amazina yo muri Bibiriya.

Yagize ati : "Abantu bafite ubumuga bwo kutumva bumva ururimi rw’amarenga cangwa rukoresha ibimenyetso.

"Iyo ubahaye ubutumwa muri urwo rurimi barabusobanikirwa neza, bakemera umwami Yesu Kristo, twese turangana nk’abantu.

"Ni ngomgwa rero ko buri muntu abwirwa mu rurimi yumva, twese twambaye umubiri urimo umwuka wera."

N’aba Islam barahasenga

Uru rusengero ruzamo abantu b’amadini yose ndetse n’aba Islam, kuko niho honyine abantu bafite ubumuga bwo kutumva bashobora kumva Ijambo ry’Imana mu rurimi rw’amarenga.

Bwana Mugerwa Issa, umu Islam, yambwiye ko habonetse uwusemura mu musigiti yasubirayo gusengera mw’idini rye, ariko we ngo yumva ko Imana ari imwe, aho asengeye hose imwumva.

BBC

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ntibishoboka, Ijambo Imana itarigera ikoresha - Dr Fidèle Masengo

Ntibishoboka, Ijambo Imana itarigera ikoresha - Dr Fidèle Masengo

Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka Rusizi- Yubile

Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka...

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana Tom

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana...

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...