LATEST NEWS
IYOBOKAMANA
Umuganga twari dutegereje yahageze ! - Bishop Masengo
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :753
By Admin

Zaburi 107:20 - Akohereza ijambo rye akabakiza indwara, Akabakiza kwinjira mu mva zabo.

Muri iki gitondo nategereje cyane kuri iri jambo nigamo amasomo akurikira :

N’ubwo ikomeje kurwara Isi yahawe Umukiza. Bumwe mu buhanuzi bwari bwaravuzwe kuri Yesu n’uko ari umukiza.

Kuva mu gitabo cyo kuva (15:26), Imana yari yarasezeranije abantu ko ariyo izabakiza indwara. Malaki (4:20) yerekwa haza izuba ryo gukiranuka rifite gukiza mu mababa yaryo. Mika mu buhanuzi bwe (5:1-5) avuga ko uwo ariwe uzadukiza. Yesaya we yandika amagambo akomeye agira ati "imibyimba ye niyo adukirisha"(53:5). Umukiza w’abari mu isi yaraje. Ni Yesu.

Akiza indwara zose z’umubiri zananiranye. Urebye amagambo Yesaya avuga, nta ndwara Yesu atavura n’ubwo zokamye abantu.

Abaganga bagerageza kuvura umubiri n’ubwo hari izabananiye. We akiza indwara zose z’umubiri. Ntabwo nzibagirwa umunsi Imana ingenderera mu nzozi ikankiza Sinusite nari maranye imyaka myinshi.

Akiza umutima. Umutima ugira indwara abaganga batavura : Intimba, agahinda, n’imibabaro. Ndetse n’imitima y’abaganga irarwaye ! Irwaye agasuzuguro, agahinda, akarengane, yakomerekejwe n’abo bakundaga babahemukiye. Yesu niwe uvura imitima yose iremerewe.

Nta muganga uvura umurwayi utabimwemereye. Umuganga arahari ariko benshi bazize kutabimenya no kutamutura indwara zabo. Wamenye ibya Yesu ukiza ? Njye MFITE UMUKIZA !

Mugire umunsi mwiza mwese !

Fidèle MASENGO,
Foursquare Church Kimironko
masengof@yahoo.fr

IBITEKEREZO
UKURI

X yiyita intumwa Yakiyita BISHOP Z akiyita pasitori , nawe Dr Masengo ugatinyuka ukiyita Bishop, uzi eza ba XYZ , Ubushobozi bwabo ,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,no ndabyanze you are more than XYZ, niba Titre tukuziho utakiyishaka , nzi ubuhanga bwawe kora ubushakashatsi , ushake izina ry` ivugabutumwa rikubereye , NABI , UWIGIYE KU BIRENGE BYA GAMARIHERI ,,,,N` ANDI ,


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka Rusizi- Yubile

Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu mu karere ka...

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Igihe cyawe kirasohoye" Dr Bishop Fidèle Masengo

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana Tom

"Icyo Imana yakwanditseho ntawe uriho wagihindura" Rev. Pst Rwagasana...

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

Uganda : Abafite ubumuga bwo kutumva basenga bate ?

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

"Igipimo cyo gukiranuka kwawe" Bishop Masengo Fidele

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga