LATEST NEWS
MU KARERE
Burundi : Abatari bacye bakomeje gupfa abandi barakomereka bikomeye
Publish Date: mardi 28 avril 2015
VISITS :2362
By admin

Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, mu gihugu cy’ Uburundi ibintu byiriwe bitameze neza, kuko amakuru duhabwa n’abari mu mujyi wa Bujumbura baravuga ko kugeza aya masaha amasasu arimo kuvuga ari menshi.

Uyu mutekano mucye ushobora gukurikirwa n’ intambara, uraterwa n’akaduruvayo ka bamwe mu baturage badashaka manda ya 3 ya Petero Nkurunziza.


Imyigaragambyo yahuruje benshi bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Umwe mu baganiriye na Rushyashya, yagize ati "Abadashaka manda ya gatatu ya Nkurunziza bafunze imihanda yose yinjira muri uyu mujyi wa Bujumbura. Kugeza ubu abapolisi baracyarimo kurasa amasasu menshi n’ ibyuka biryana mu maso.


Ibintu byose ni akajagari.

Akomeza avuga ko abantu benshi bakomeretse kandi ko abandi bishwe. Umwe mu banyamakuru bakorera mu Burundi yabwiye Rushyashya ko amaradiyo yigenga yigenga yafunzwe uretse radiyo REMA FM y’ishyaka riri ku butegetsi CNDD - FDD.


Benshi barimo gukubitwa bikomeye abandi bagakomeretswa n’amasasu.

Abo twavuganye bose bakomeza bavuga ko ubwoba ari bwose kuko ngo hashobora kuba intambara mu gihe icyo ari cyo cyose.

Ibi bibaye nyuma y’aho Abarundi basaga ibihumbi 11 bahungiye mu Rwanda bagatangaza ko baterwa ubwoba n’Imbonerakure, ndetse ko hatutumba intambara ibyo bikaba ari bimwe mu bituma bakomeza guhunga.

Jean Paul Kayitare
Twitter : @KAYITAREJean

IBITEKEREZO
LIVINGSTONE

Harabura iki ngo abarundi bakomeje guhohoterwa batabarwe, umuryango w' ibihugu by' afurika y' uburasirazuba bitegereje ko miliyoni z' abantu zipfa bakabona gutabara !!!!!!!!! nihagire igikorwa. ariko politiki y' ibihugu by' afurika irashaje kweli, ubu bizajya bisaba ko hameneka amaraso kugira ngo amahoro aboneke ?!!! koko abanzi b' afurika ni abanyafurika ubwabo ndabyemeye.

juma safari

niba twirirwa tuvuga ngo un yaradutereranye twe turigukoriki kuri benewacu barigushirira iburundi ?

issa

arko nge ndibaza icyintu cyimwe ubundi oni imaze iki kuki itabara igihe cyarenze abantu bashize ikindi abaprezida banga kurekura niba badakunzwe baveho kdi ibindi bihugu byirebera

nsaguye emmanuel

ko tubona muburundi intambara irikwica ibintu nabamtu twasacga ko inama kwiri k6 yajtabara abaruodi,ahaaa imana nidufashe igarure amaiihmoro muborundi petero we mareke acbaturage bazihiremo uwo bashaka amatora niyo kamara inana ibidufashimo

NDAGIJIMANA SAMWEL

MWIHAGANISHE IMIRYAGO YABABUZE ABABO ABATURANYI BACU IMANA IBARIDE

Emanuel

Yoo !!Nikomwisi bimera !! Jenesideyabaye Murwanda Amahanga Yihoreye. Muburundi Amahanga Alihoreye !

gaby

Uruvuga undi ntirugorama ! ! Naba nabo ntibari gutekinika ngo barandikira inteko ngo ihindure itegeko nshinga. Kugira ngo ubwami bukomeze kuduhonyora.

nina rebero

mubatabariz e kukobirakaze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Coup d’ Etat iKinshasa : Joséph Kabila ari mu bwihisho

Coup d’ Etat iKinshasa : Joséph Kabila ari mu bwihisho

Uganda : Umwana w’ imyaka 2 yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa

Uganda : Umwana w’ imyaka 2 yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa

Kikwete na Nkurunziza Petero bashyizeho imipaka

Kikwete na Nkurunziza Petero bashyizeho imipaka

Mu gushakira amahoro akarere abadepite ba EAC barahurira Arusha

Mu gushakira amahoro akarere abadepite ba EAC barahurira Arusha

Kenya : Amarika igiye kugabanya abakozi bayo muri iki gihugu

Kenya : Amarika igiye kugabanya abakozi bayo muri iki gihugu

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...