LATEST NEWS
MU KARERE
Kenya : Amarika igiye kugabanya abakozi bayo muri iki gihugu
Publish Date: lundi 19 mai 2014
VISITS :213
By admin

Mu gihe muri iyi minsi mu gihugu cya Kenya hari kwibasirwa n’ ibitero bikaze bikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi, leta zunze ubumwe z’ amerika ziratangaza ko zigiye kugabanya umubare w’ abakozi babo babarizwa muri iki gihugu.

Nkuko byatangajwe mu mpera z’ iki cyumweru n’ amabasaderi w’ amerika muri Kenya bwana, Robert F. Godec, ngo mu rwego rwo gushakira umutekano abakozi babo baba muri iki gihugu, leta y’ amerika igiye gushyiraho ingamba zikomeye zirimo no kugabanya abakozi muri ambasade.

Yagize ati : “tugendeye k’ uburyo umutekano wifashe muri ikigihe, ambasade igiye kureba yitonze uburyo yagabanya abakozi bayo mu minsi iri imbere bitewe nuko hari amakuru dufite y’ ibitero birimo gutegurwa n’ ibyihebe kubanyakenya ndetse no kumiryango mpuzamahanga.”

Nkuko ambasaderi yakomeje abitangaza ngo ibikorwa bimwe by’ ambasade bigiye kwimurirwa mu zindi nyubako z’ ambasade ziherereye hafi y’ umupaka wa Tanzania cyangwa Ethiopia gusa ngo nta gahunda bafite yo gufunga imiryango y’ ambasade yabo.

Ibi bije nyuma yaho mu mpera z’ iki cyumweru mu murwa mukuru wa Kenya Nairobi ndetse no ku cyambu cya Mombasa hamaze iminsi hagabwe ibitero by’ ubwiyahuzi byahitanye abantu bagera ku 10 n’ abandi benshi bagakomereka bikabije.

Abayobozi ba Kenya bakaba bashinja umutwe w’ abarwanyi bagendera ku matwara akaze yaki slam wo muri Somalia al-shabab kuri ubu wamaze kwifatanya na al- Qaeda ko ari wo wihishe inyuma y’ ibibitero.

Leta zunze ubumwe z’ amerika zikaba zifite abakozi barenga 1000 muri Kenya zikaba zitinya ko hakongera kuba ibitero nk’ ibyabaye mu 1998 ubwo ibyihebe bya Al-Qaeda byagabaga ibitero kuri iyi ambasade maze abagera kuri 200 bakahasiga ubuzima.

Venuste Mfitimana
vmfitimana@yahoo.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Abatari bacye bakomeje gupfa abandi barakomereka bikomeye

Burundi : Abatari bacye bakomeje gupfa abandi barakomereka bikomeye

Coup d’ Etat iKinshasa : Joséph Kabila ari mu bwihisho

Coup d’ Etat iKinshasa : Joséph Kabila ari mu bwihisho

Uganda : Umwana w’ imyaka 2 yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa

Uganda : Umwana w’ imyaka 2 yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa

Kikwete na Nkurunziza Petero bashyizeho imipaka

Kikwete na Nkurunziza Petero bashyizeho imipaka

Mu gushakira amahoro akarere abadepite ba EAC barahurira Arusha

Mu gushakira amahoro akarere abadepite ba EAC barahurira Arusha

NEW POSTS
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...