LATEST NEWS
MU KARERE
RDC : Abasirikare 6 mu barinda umukuru w’igihugu bishwe bashwe na FDLR
Publish Date: mardi 1er septembre 2015
VISITS :1280
By Admin

Abasirikari batandatu bari mu barinda umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishwe barashwe, bikaba bikekwa ko bishwe n’inyeshyamba zigize umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Umuyobozi wa Rutchuru, Justin Mukanya, yabwiye Jeuneafrique ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ko abo basirikare barashweho igisasu cyo mu bwoko bwa rokete (roquette), ahitwa Rugari mu birometero 50 uvuye mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mukanya yakomeje abwira iki kinyamakuru ko abagabye icyo gitero bataramenyekana, ariko ko iperereza rigikomeje.

Andi makuru ava mu nzego z’umutekano mu gihugu cya Republika iharanira Demokrasi ya Congo aravuga ko iyo modoka yarashwe, yari irimo umusirikari mukuru wa FDLR.

Bivugwa ko yari atwawe mu butabera ariko bagenzi be bo muri FDLR bakanga ko yagezwayo bityo bahitamo kurasa imodoka yari arimo ahita apfana n’abandi basirikare bari bamuherekeje.

Akarere ka Rutshuru ni kamwe mu turere twiganjemo abarwanyi b’umutwe wa FDLR kuva mu mwaka w’1994.

Kamurase Hassani.

IBITEKEREZO
none

C'est la militcaire sans hormain car l'arme porte la justice ne connaient pas la suivre.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Coup d’ Etat iKinshasa : Joséph Kabila ari mu bwihisho

Coup d’ Etat iKinshasa : Joséph Kabila ari mu bwihisho

Uganda : Umwana w’ imyaka 2 yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa

Uganda : Umwana w’ imyaka 2 yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa

Kikwete na Nkurunziza Petero bashyizeho imipaka

Kikwete na Nkurunziza Petero bashyizeho imipaka

Mu gushakira amahoro akarere abadepite ba EAC barahurira Arusha

Mu gushakira amahoro akarere abadepite ba EAC barahurira Arusha

Kenya : Amarika igiye kugabanya abakozi bayo muri iki gihugu

Kenya : Amarika igiye kugabanya abakozi bayo muri iki gihugu

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...