LATEST NEWS
MU KARERE
Uganda : Umwana w’ imyaka 2 yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa
Publish Date: mardi 25 novembre 2014
VISITS :612
By admin

Muri iyi minsi hiryo no hino ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka amashusho agaragaza umukozi urera umwana mu gihugu cya Uganda amukubita cyane ndetse anamukorera ibikorwa bikabije by’iyica rubozo.Uyu mukobwa yatawe muri yombi na polisi.

Uko byagenze :


Uyu mukozi akandagirana ubugome bukabije uyu mwana

Nk’uko bigaragazwa n’ayo mashusho (video) umukozi wo mu rugo w’ umukobwa witwa Jolly Tumuhiirwe w’ imyaka 22 aba ari kugaburira umwana w’ umukobwa w’ imyaka ibiri witwa Aneela bicaye mu ruganiriro (salon).

Aya mashusho akomeza agaragaza uyu mwana asa n’ uwanga gutamira bimwe bisanzwe by’ abana bato.


Mbere yo kumukandagira, yarabanje amuhondagura ikintu kinini kimeze nk’ itoroshi

Uyu mwana akimara kwanga gutamira uyu mukozi ahita atangira kubyirira ndetse agahita amuhirika hasi mu buryo bwa kinyamaswa ndetse agatangira kumuhondagura ikintu kimeze nk’ itoroshi mu buryo bwa kinyamaswa.

Nk’uko ayo mashusho akomeza abigaragaza, ubugome bw’ uyu mukozi ntibuhagararira aho kuko mu gihe umwana akiryamye hasi arira atangira kumukandagira mu buryo bw’ iyicarubozo.


Uyu mukozi yakoreye uyu mwana ibikorwa birenze ukwemera nyamara ngo yari ashinzwe kumurera

Ubwo Kamanzi Eric, se w’ uyu mwana witwa Aneela wakorewe amahano, yavaga ku kazi yaje kureba amashusho y’ ibyiriwe bibera mu nzu ye nk’ ibisanzwe.

Amakuru avuga ko ubwo Kamanzi yabonaga ibyakorewe umwana we byamunaniye kwihangana ahita afata Tumuhiirwe aramuhondagura.


Ku bw’amahirwe uyu mwana ntacyo yabaye

Nyuma yo gukubitwa cyane na Kamanzi, Tumuhiirwe yahise ajya kumurega kuri polisi maze ahita atabwa muri yombi azira guhohotera umukozi we wo mu rugo.


Se w’uyu mwana witwa Kamanzi yamaze kubona ibyakorewe umwana we kwihangana biramunanira ahondagura uyu mukozi amugira intere

Ubwo yabazwaga icyatumye akora ibi Kamanzi yahise yerekana amashusho agaragaza ibyo uyu mukozi yakoreye umwana we maze polisi ihita imurekura ako kanya ahubwo ihita ita muri yombi uyu mukobwa n’ ubwo atakibasha kugenda kugenda kubera ukuntu Kamanzi yamuvunaguye.

Gusa ariko igishimishije ni uko nyuma yo gukorerwa amahano n’ uwari umaze amezi atatu ashinzwe ku murera uyu mwana Aneela w’ imyaka 2 ntacyo yabaye kuko yakurikiranwe n’ abaganga bihagije.


Nyuma y’ aya mahano muri Uganda hahise hasohoka itegeko ryo kubarura abakozi bose bo mu ngo

Iki kibazo kikaba cyarahagurukije abantu benshi mu gihugu cya Uganda ndetse umuyobozi mukuru wa polisi yo mu gihugu cya Uganda General Kale Kayihura akaba yahise ategeka ko hatangira ibarura rusange ry’ abakozi bose bo mu rugo muri iki gihugu.

Kugeza ubu hategerejwe kumenya igihano kizahabwa uyu mukobwa nyuma yo kwitaba urukiko aho ashinjwa ibikorwa by’ iyica rubozo ndetse no guhonyora uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.


Uyu mukobwa ahirika uyu mwana hasi mu buryo bwa kinyamaswa

Urubanza rwe ruteganyijwe kuba tariki ya 8/12/2014. Gusa ariko n’ ubwo yakoze iki gikorwa cy’ ubunyamaswa nawe ntiyorohewe kuko ubu agendera mu kagare ndetse atakibasha no kurya kubera ukuntu Kamanzi yamugize nyuma yo kubona ibyo yakoreye umwana we.

Reba amashusho y’ amahano yakorewe umwana.
https://www.youtube.com/watch?v=-gHenFQ62Ng

IBITEKEREZO
Sebuhoro Emmanuel

Mana ishoborabyose, uyu mukobwa bazamurasire kukarubanda nabandi b azikosora


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Abatari bacye bakomeje gupfa abandi barakomereka bikomeye

Burundi : Abatari bacye bakomeje gupfa abandi barakomereka bikomeye

Coup d’ Etat iKinshasa : Joséph Kabila ari mu bwihisho

Coup d’ Etat iKinshasa : Joséph Kabila ari mu bwihisho

Kikwete na Nkurunziza Petero bashyizeho imipaka

Kikwete na Nkurunziza Petero bashyizeho imipaka

Mu gushakira amahoro akarere abadepite ba EAC barahurira Arusha

Mu gushakira amahoro akarere abadepite ba EAC barahurira Arusha

Kenya : Amarika igiye kugabanya abakozi bayo muri iki gihugu

Kenya : Amarika igiye kugabanya abakozi bayo muri iki gihugu

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’