LATEST NEWS
UBUCURUZI
Barore Cleophas yafunguye ku mugaragaro akabari “Press Club Bar”
Publish Date: vendredi 15 mai 2015
VISITS :2223
By admin

Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Barore Cleophas umuyobozi w’agatenyo w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) na Gerard Mbanda umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) bafunguye ku mugaragaro akabari k’ihuriro ry’abanyamakuru kahawe izina rya “Press Club Bar”.

Mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere nk’abanyamakuru, hashyizweho ingamba zo gushyiraho akabari aho abanyamakuru bazajya baruhukira no kuganirira.

Pres Club Bar iherereye i Remera imbere ya Stade Amahoro mu gikari cy’aho ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda (ARG) rikorera.

Nkuko byagarutsweho na Fidele Gakire ushinzwe kureberera inyungu z’ako kabari, yavuze ko iminsi mikuru y’abanyamakuru ndetse n’ibindi bikorwa bizajya bitegurirwa abanyamakuru ko bizajya bikorerwa muri Press Club Bar.

Nyamara ariko ngo buri munyamakuru azajya anywera ku giciro kiri munsi y’igiciro gisanzwe.

Gerard Mbanda umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) na we wari wifatanije n’abanyamakuru, yabemereye televiziyo nini abanyamakuru bajya bareberaho umupira mu gihe barimo kuruhukira muri Press Club Bar.

Amafoto y’uko byari byifashe :


Bacishagamo bakaganira.


Uko byari byifashe mu kabari.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
kamanda johnson

ariko mwabaye mute ? ngo harya uwabuze icyo anenga inka avuga ngo dore ikebe ryayo. ubwose wari waraburiye aho wamubwirira icyo umutecerezaho ? ese uravugango yagafunguye isomer wabuze aho usomera ? ese wabonyehe aho bakora bataruhuka ? Rero niba batangiranye naho baruhukira basanze aringombwa nubura aho usomera uzajye murrugo iwawe.

NGANJI

HahahahaI Nkumunyamakuru yafunguye akabare ngo tujye twisomera icupa,aho gufungura isomero ngo dusome ibitabo n'ibinyamakuru ? Barore we Ndakunenze kabisa,ibi byerekana ko umwuga mukora mutawukunda pe ! akabare sicyo wagatekereje mbere ! biragaragara ko ariko ukunda kurusha itangazamakuru !igire mubyo ukunda rero !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Rwanda rugiye kongera gukoresha icyambu cya Dar-es-Salaam

U Rwanda rugiye kongera gukoresha icyambu cya Dar-es-Salaam

Intro

Intro

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...