LATEST NEWS
UBUCURUZI
KAYMU -RWANDA iti :Telefoni na mudasobwa birimo interineti byaba isoko waguriraho ukanacururizaho
Publish Date: mercredi 14 janvier 2015
VISITS :219
By admin

Uretse kuba mu Rwanda twifashisha telefoni cyangwa mudasobwa ifite interineti mu itumanaho, ubu bishobora kuba isoko wahahiraho cyangwa ukaricururizaho, ubinyujije ku isoko rusange rya KAYMU ribera kuri interineti.

Mu Rwanda abantu benshi bamenyereye ko gucuruza ari ukuba ufite iduka, amangazini cyangwa iseta ahantu runaka, haba mu nyubako y’ isoko cyangwa ahantu abantu bahurira bakagurana igicuruzwa n’ amafaranga, cyangwa igicuruzwa n’ ikindi.

Ubwo buryo bukoreshwa mu buhahirane hagati y’ umuguzi n’ ugurisha, bigaragara ko butuma bata umwanya uteri ngombwa, aho usanga umuguzi ata umwanya ajya gushaka igikoresho runaka akeneye, n’ aho umucuruzi na we agata umwanya ategereje umukiliya atazi igihe azira, cyangwa se akawuta ajya kurangura.

Ibi byatumye bamwe mu banyarwanda bajya batemberera mu bihugu byateye imbere batekereza kuzana KAYMU, ikigo mpuzamahanga gifasha abacuruzi n’ abaguzi mu guhahirana, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwihutisha iterambere birinda guta umwanya mu buhahirane.

Yan Kwizera Umuyobozi wa KAYMU mu Rwanda, atangaza ko ubu buryo bumenyerewe mu bihugu byateye imbere, kandi bakaba babukoresha kuva kera, bukaba bumwe mu bwabafashije kugera ku rwego rw’ ubukungu bari ho, kuko ibikorwa bya bo babikora badataye umwanya.

Nk’ uko Yan Kwizera akomeza abisobanura, inshingano y’ ibanzeya Kaymu ni ukuranga igicuruzwa, umuguzi yagishima bakamuhuza n’ umucuruzi (nyir’ igicuruzwa), bagahahirana, kandi byose bigakorwa ku buntu.

Uburyo ibyo bikorwamo, umucuruzi ufite ibicuruzwa, bashyira amafoto ya byo ari ho ibiciro ku rubuga rwa interineti rwa KAYMU, hanyuma ugura akaba ari ho agurira yuzuza ibisabwa birimo n’ aho aherereye, hanyuma bakabimushyikiriza, agahita yishyura, amafaranga bakayazanira nyir’igicuruzwa.

Usibye kuba wagurira igikoresho kimwe cyangwa byinshi kuri Kaymu, n’ umucuruzi ushaka kurangura, ashobora kuharangurira, akongera ibicuruzwa mu iduka rye.

Asobanura icyo Kaymu imariye abanyarwanda, Yan Kwizera yagize ati : “Twe turinda abacuruzi gutakaza umwanya birirwa bicaye iruhande rw’ ibicuruzwa byabo bategereje abaguzi batazi n’ igihe bazira, kuko iyo ibicuruzwa bye tubishyize ku rubuga rwacu, ni nk’ aho biba biri kuri rya soko nyirabyo yirirwa yicayeho.

Tunafasha abaguzi kudata umwanya birirwa bazenguruka mu masoko bashaka ishati, ipantalo, telefoni, imodoka, n’ ibindi bikoresho bakeneye, kuko ujya ku rubuga rwacu ukihitiramo, ukuzuza ibyo bagusaba, ubundi ukagura, natwe tukagushyikiriza.”

Yan Kwizera yakomeje avuga ko Kaymu ifasha abaguzi kugera ku bicuruzwa bitandukanye mu gihe gito kandi batavuye aho bari, bikanafasha abacuruzi kubona isoko rigari, bitewe n’ uko abari ahantu kure batabashaga kugera ku iduka cyangwa iseta ye, bazajya bayigeraho bakoresheje ikoranabuhanga.

Yan yakomeje agira ati : “Abanyarwanda batinyuke gukoresha ikoranabuhanga, telefoni zifite interineti zive mu gukoreshwa mu biganiro gusa, ahubwo zitangire gukoreshwa no mu bikorwa bibyara inyungu nk’ ubucuruzi n’ ibindi."

KAYMU ni kimwe mu bigo by’ ubucuruzi bikomeye byibumbiye mu cyitwa Rocket Internet, kikaba cyaratangiye gukorera mu Rwanda mu mpera z’ umwaka wa 2013, ubu kikaba gikoreshwa mu bihugu bisaga 187 ku isi.

Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net
kaypaul202@yahoo.fr

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Rwanda rugiye kongera gukoresha icyambu cya Dar-es-Salaam

U Rwanda rugiye kongera gukoresha icyambu cya Dar-es-Salaam

Intro

Intro

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda