LATEST NEWS
URUKUNDO
Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga
Publish Date: jeudi 8 janvier 2015
VISITS :2386
By admin

Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu byo muri Afrika hari imyaka umukobwa ageza bagatangira kuvuga ko yaguye ku ishyiga.

Gutinda gushyingirwa gutyo bishobra kuviramo kubireka burundu. Nubwo kudashyingirwa bishobora kuba ari ubushake bw’ umukobwa, hari amakosa abakobwa bajya bakora akabaviramo kugumirwa.

Kwifuza ibya mirenge (gukunda amafaranga) : Umubyeyi twaganiriye bakunda kwita Mama Sangwa amaze imyaka 9 arangije kaminuza. Uyu mubyeyi yatubwiye ko ubwo yigaga muri kamunuza yari afite undi mukobwa w’ incuti ye ariko baganira ibyo gushaka abagabo ugasanga we avuga ko ashaka umugabo ufite umutungo ugaragara.

Mama sangwa yagize ati : “Uwo mukobwa yigeze kuntelefona yicuza kuba atarumviye inama zanjye. Ubu mfite abana 3 ariko iyo abarebye ubona afite agahinda aterwa no kuba yarakunze amafaranga menshi none akaba yarababuze.”

Mama Sangwa yarongeye ati : “ ubu asigaye yifuza n’ ababandi bamuteretaga akababura, kandi ku myaka 34 afite niba ntibeshye, nta fiancé afite kandi rwose ni umukobwa mwiza ntacyo abaye.”

Kwiyandarika : Akenshi abakobwa bitwara nabi bakunze gutinywa n’ abasore kuko baba batinya ko ibyo bakora bazagera mu rugo bagakomeza kubikora.

Guhinduranya abasore cyane : Iyo uhora uhinduranya abasore bamwe batekereza ko ubiterwa n’ imico mibi yawe kuko abantu bose batagira imico mibi bigatuma bagutinya.

Manzi Raymond ni umusore ufite imyaka 30 yigeze gukundana n’ umukobwa ariko nyuma aza gusanga yarakundanye n’ abasore benshi ahita amureka.

Manzi yagize ati : “ Nakundanye n’ umukobwa urangije kaminuza kuko nashaka uwo tuzarwubakana, nyuma mbaririje nsanga yakundanye n’ abasore barenga 6 ubwo yigaga i Butare, mpita mureka nshaka undi ubu turi gupanga ubukwe.”

Kwerekana urugwiro ku bandi basore imbere y’ uwo mukundana : abasore bose si ko bagira umutimanama umeze kimwe, ariko abenshi muri bo banga kubona umukobwa bakundana yerekana ubwuzu n’ urugwiro ku bandi basore kurusha uko abyereka umusore bakundana.

Kugira umuntu mu mutwe wumva ushaka ( homme ideal) : Hari abantu usanga bafite umuntu mu mutwe ugomba kuba afite ibyo yujuje bakumva ko utabyujuje utamushaka.

Uko byagenda kose ntawakubwira ngo uzashake uwo udakunda ariko na none jya ureba muri bya bindi ushaka ko aburaho bike kuko bagoye kubona ubyujuje byose.

http://agasaro.com/spip.php?article1371

IBITEKEREZO
Intore claude

Ndabarahiye ntibizoroha buryase abakobwa abakobwa bose kombona biyemera, ubundibwo kurubu uda fite agatubutse ugirangio bakwiteza, nge bira ncanga iyo ubwiye umukobwa neza neza umuziko ntayindi nshuti afite akakubwirako yafashwe ejo ukamubona yikoreye amaboko. yimyiza imoso. ureko nanone kurubu ntabakobwa bakibura abagabo wenda asiba kubona uwo yiofuza ariko akamubona.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bombori bombori mu rukundo nyakuri kubera facebook , twitter na Whatsapp

Bombori bombori mu rukundo nyakuri kubera facebook , twitter na...

Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Wari uziko Ijambo “Mbabarira” rishobora kubaka urukundo mu gihe umubano wanyu wajemo agatotsi ?

Wari uziko Ijambo “Mbabarira” rishobora kubaka urukundo mu gihe umubano wanyu...

Ubutumwa bugenewe abakobwa bateganya gushaka

Ubutumwa bugenewe abakobwa bateganya gushaka

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...