LATEST NEWS
URUKUNDO
Bombori bombori mu rukundo nyakuri kubera facebook , twitter na Whatsapp
Publish Date: jeudi 2 avril 2015
VISITS :2568
By admin

Umuhanga mu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina witwa Tracey Cox yatangarije DailMail ko kuri ubu guca inyuma uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye bimaze gufata indi ntera ihambaye biciye mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga cyane cyane nka facebook twitter ndetse na Whatsapp.

Guca inyuma uwo mukundana si ukuba wakoze imibonano mpuzabitsina nyirizina n’undi muntu. Ababayeho hambere bari bamenyereye ko umugabo cyangwa umugore utari uwawe, mudahura ngo musomane, ngo muganire mwizihirwe muzire rutangira mugere no mu mabanga yimbitse y’urukundo cyangwa amabanga y’imibonano mpuzabitsina.

Igitangaje kuri ubu, nk’uko iyo mpuguke yabisobanuraga, biciye muri izo mbuga nkoranyambaga, umuntu abasha kuganira n’umuntu aho usanga uwo muganira ari wowe wenyine yitayeho atitaye ku mukunzi wawe cyangwa umugabo cyangwa umugore wawe. Ibi bituma rimwe na rimwe aguterera intero y’ibiganiro bikwiriye gusa hagati y’abakundana ubwabo, nawe ntumenye igihe wikiririje ubwo bukaba ari ubundi buryo bwo guca inyuma uwo ukunda no kwangiza urukundo nyakuri warumufitiye.


Usanga abantu batwawe n’ibiganiro

N’ubwo benshi batabyitaho ngo babihe agaciro, rimwe na rimwe bakumva ntacyo bitwaye ku rukundo nyakuri, guca inyuma uwo ukunda mu bitekerezo no mu biganiro no mu gusabana, ni bibi cyane kuko byangiza urukundo warufitanye n’umukunzi wawe, bituma urushaho kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga kandi ikibi kurushaho ni uko byoroshye cyane kugwa muri uwo mutego.

Kugira urukundo nyakuri birashoboka ukoresha izo mbuga nkoranyambaga , ariko bisaba ingufu zirenzeho, gufuhira no kurengera urukundo rwawe wirinda ko rwakwangirika kubera gusabana n’abandi kuko uko ugenda usabana nabo niko nabo bagenda bakwigarurira kuko akenshi ntabwo uba uzi intego bagufiteho.

Rushyashya.net

IBITEKEREZO
Bonface wambuamonicah

Mbona bitoshobaka

Bonface wambuamonicah

Mbona bitoshobaka

Turengere umuryango

nukuri byo birakomeye nubwo ikoranabuhanga ridufasha kugera kwiterambere ariko rifite uruhare runini mwisenyuka ryumuryango kuko ntihakiriho urukundo ahubwo hariho agahararo

gukunda.biragora.gira.urukundo.rudasanzwe

Ndashaka.kumenya.niba.aho.urukundo.rwage.ruzagera

Nakumiro

ibyo muvuze nibyo njye byarasenyeye pe !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga

Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga

Wari uziko Ijambo “Mbabarira” rishobora kubaka urukundo mu gihe umubano wanyu wajemo agatotsi ?

Wari uziko Ijambo “Mbabarira” rishobora kubaka urukundo mu gihe umubano wanyu...

Ubutumwa bugenewe abakobwa bateganya gushaka

Ubutumwa bugenewe abakobwa bateganya gushaka

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...