LATEST NEWS
URUKUNDO
Ibintu bibiri wakora kugira ngo urukundo rwawe rurambe kandi ntiruhite rugushiramo
Publish Date: lundi 30 novembre 2015
VISITS :4843
By Admin

Igihe ushaka ko urukundo rwawe ruramba kandi ntiruhite rugushiramo hari ibintu bibiri wakora

Urukundo burya ntawe rutaryohera. Usanga uko ibihe bishira ibindi bigataha, abatari bakeya bababazwa n’uko batabasha kwikundira abantu babo ngo birambe, abandi bakibaza impamvu bakunda abantu nyuma y’igihe gito bagahita bumva batakibakunze.

Nk’uko tubikesha inyandiko dusanga ku rubuga rwa e-sante.fr, Dr Catherine Solano, agira icyo avuga kubyatuma urukundo rukomera kandi rukaramba igihe koko mubyifuza.

1. Shishikarira kwandika uko wiyumva, ibyo ushaka kandi utekereza ku rukundo rwawe n’uwo wihebeye byandike, igihe wifuza ko bizaramba

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abanyamerika ku byatuma urukundo rukomera kandi rukaryoha, byagaragaye ko mubakundanaga (couple) 86, icyakabiri cy’aba bantu bagombaga kwandika ibitabo ku rukundo rwabo, n’aho ikindi cya kabiri cyo cyagombaga kwandika igitabo ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Icyatangaje ni uko abanditse ibitabo ku rukundo rwabo, nyuma y’amezi atatu nibo bari bagifite umubare mwinshi w’abakiryohewe n’urukundo naho abari banditse ku buzima bwabo bwa buri munsi, abenshi iby’urukundo bari babivuyemo

Ese kwandika ibyo wiyumvamo byaba bihuriye hehe n’uko urukundo rwaramba, igihe nyirabyo abyifuza ?

Mu kwibaza iki kibazo, iyi nyandiko itubwira ko kwandika bituma ubwonko bumara igihe gihagije butinda ku rukundo.

Gutinda ku rukundo bituma rurushaho gushing imizi bityo no kuruha umwanya uhagije bikaba byatuma rukomera ndetse ntiruhungabane kurusha utajya afata umwanya ngo agire icyo arwandikaho.

Kwandika ku rukundo rwawe n’uwawe, bishobora kwifashishwa na buri wese ariko n’abahamya ko batagikunda bishobora kuba umwe mu miti bakifashisha kugirango urukundo bongere kurwumva.

2. Ereka uwo ukunda amarangamutima yawe nta kwitangira igihe cyose haricyo wiyumvamo kubera we.

Kwerekana ibyo utekreeza usanga hari benshi bituma baguma mu rukundo. Niba wumva wifuza kuririmbira uwo ukunda muririmbire, niba wumva wifuza kumuha indabo, kumubwira byenda gusetsa cyangwa kumucira umugani muremure bimukorere maze urebe ukuntu umwigarurira

Abasizi usanga babasha kwigarurira imitima ya benshi mu by’urukundo kandi bagakunda koko. Ni byiza cyane ko mu buryo wabwe wiga kwandika ukandika ugirira uwo ukunda, kandi umwandiko umwandikiye, waba igisigo cyangwa umuvugo ukawumuvugira.

Rimwe na rimwe usanga bisa n’ibishekeje ariko nk’uko iyi nyandiko ibyemeza, ngo abasizi n’abavuga imivugo kugira urukundo no kurugumamo biraborohera kandi ntibigombera kuba uri intyoza cyane muri byo.

IBITEKEREZO
Bibonimana J.Bosco

Umva Bagenzibanje Nibarukubera Nkundangakundwa Ndareburukundo Ruhari Gusa Kimwe Abakeney'urukundo Sibobaruronka Ariko Ibipfu Bikabarivyobironka Urukundo Sintukanye Umukobwawese Akundamafaranga Nigipfu Ahez Urukundo Rubaruheze Mwumva ?

Emmy

Ubumenyi nk'abanyarwanda tufite mu kwandika ibitabo dore ko bamwe batagize amahirwe yo gukomeza amashure ngo babe bakongera ubumenyi kuri byo. Ubwo ntabundi buryo wakoresha busimbura ubwo ? Murakoze, mudufashe.

Niyonsaba Tresor

Jew Ndakunda Umukobwa Arko Arantinya Ambonye Isoni Zimukera Nyich Biva Kuki

nganji p

Ninama nziza ariko udafitenibifatika ntibyapfakoroha murakoze

ndahasanzimana dieudonne

ndabaramukije inkundo zikigihe tugezemwo nizokwitondera kuko hariho aburirimbira bakakubonankumusazi bakanezerwa ubahayivyobagusavye nkamavuta ,ibirato ,nibindi ntarinzekudondagura

Niyibizi Alexandre

Dukurikije Uko Inkundo Zikigihe Zimeze Nukubanza Ukitondera Uwo Mugiye Gukundana


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga

Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga

Wari uziko Ijambo “Mbabarira” rishobora kubaka urukundo mu gihe umubano wanyu wajemo agatotsi ?

Wari uziko Ijambo “Mbabarira” rishobora kubaka urukundo mu gihe umubano wanyu...

Ubutumwa bugenewe abakobwa bateganya gushaka

Ubutumwa bugenewe abakobwa bateganya gushaka

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...