LATEST NEWS
URUKUNDO
Ubutumwa bugenewe abakobwa bateganya gushaka
Publish Date: mercredi 1er octobre 2014
VISITS :1585
By admin

Muraho bakobwa bashiki bacu bato ? Dore murakuze, mugeze igihe cyo gushaka abagabo, nyamara guhitamo ntibyoroshye kuko umugabo ntatoranywa nk’uko wajya mu iduka ugatoranya agakanzu kakubereye.

Guhitamo umugabo bisaba amahitamo akorwa nyuma y’ ubwitonzi n’ ubushishozi buhambaye ndetse n’ isengesho.

Dore rero sha banyarwandakazi, abasore batangiye kubirukaho ari benshi, nyamara ntibiboroheye guhitamo abababereye.

Mwibuke ko abo muzahitamo, uko bazaba bameze aribyo bizagena uko muzabaho iminsi yose muzaba musigaje kubaho kuri iyi si, nimuhitamo nabi muzaririmba urwo mubonye wa mugani w’ abakuru.

Icya mbere mukwiye kumenya, umugabo nyawe ni uwo muzabana mukundana, ariko munyumve neza simvuze umwe ukunda isura n’ ikimero byanyu ngo namwe mukunde ibyo batunze, dore ko ari byo byeze kuri ubu.

Nimukunda ibyo batunze na bo bazabakunda nk’ ikintu biguriye, kandi kuko na bo bazaba barabakundiye uburanga n’ ikimero. Muzasange babafata nk’ imodoka biguriye bakunda ikiri nshya yasaza bagashaka indi. Nimubyara kabiri bazabata bajye kwishakira ababibarusha.

Mushishoze rero, mubanze murebe ba basore bazi icyo bashaka mu buzima bwabo, bafite icyerekezo kandi biyubaha, bakabubaha ndetse bakaniyubahisha, ibyo bizatuma namwe babubahisha nimushakana.

Umugabo nyawe ni udahunga inshingano, umwe udatinya ibibazo kandi ukunda gukorera mu mucyo, atari bimwe byo kukubwira ko agukunda ari uko muri mu mwijima, agatinya kukwerekana muri rubanda.

Ese uzi ko hari abasore njye banyobeye !! Abo mvuga ni bamwe babwira abakobwa ko bakunda uko basa, ariko bagera mu cyumba bakazimya amatara ! Ubwose nibwo baba babareba neza uko basa cyangwa ni bimwe… Oya nako reka twikomereze !

Ibuka ko umugabo uzashaka azitwa umutware w’ urugo, akamenya gukemura ibibazo by’ urugo kandi akarushakira iterambere. Ibuka ko muzabyarana kandi abana banyu bazamufatiraho urugero, ubanze urebe niba uko ateye ubwabyo byaba ari urugero rwiza ku bana banyu.

Hari umubyeyi watemberanaga n’ umwana, bageze ku kabari yumva inzoga ziratamye, ati mama ko numva hano hari umwuka nk’ uwa papa ? Nyumvira nawe !

Umugabo uzafatanya nawe gusenga, mugahesha urugo rwanyu umugisha kandi abana banyu bagakurana ubwo burere bwo kwiragiza Nyagasani niwe ukeneye, naho kumukundira ko akunda kuryoshya, ko muzajya muhora musohoka…

Bene uwo nimumara kubana azagusiga mu bana, ubakarabya, asohokane n’ abakobwa bangana n’ abana banyu wumirwe !

Gendera ku bupfura n’ ikinyabupfura bye, ku buryo yiyubahisha, ku bunyangamugayo n’ imico iboneye, ku rukundo no kutagira uburyarya n’ ibinyoma, atari wawundi wibera mu kabari,…

Ese ubundi inshuti ze ni ba nde ? Niba ari abasinzi, abasore banywa ibitabi bakibera mu ndaya… Ubwo nyine nawe hita umenya urwego umushyiramo. Urebe igihe aguha, ubwo ninaho ubonera ishusho y’uko azita kuri wowe, ku rugo no ku bana muzabyarana.

Mvuze byinshi sinabirangiza, gusa namwe bakobwa nizeye ko mutazantenguha, muri bakuru kandi mwifuza kuzashaka neza mukagubwa neza, ndabinginze munyumve nka musaza wanyu, nanjye nzanyurwa nimbona mumeze neza kandi mwarahisemo neza, ni inama nabagiraga si itegeko.

Murakoze cyane kandi mugire umunsi mwiza !

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bombori bombori mu rukundo nyakuri kubera facebook , twitter na Whatsapp

Bombori bombori mu rukundo nyakuri kubera facebook , twitter na...

Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga

Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga

Wari uziko Ijambo “Mbabarira” rishobora kubaka urukundo mu gihe umubano wanyu wajemo agatotsi ?

Wari uziko Ijambo “Mbabarira” rishobora kubaka urukundo mu gihe umubano wanyu...

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...