LATEST NEWS
URUKUNDO
Wari uziko Ijambo “Mbabarira” rishobora kubaka urukundo mu gihe umubano wanyu wajemo agatotsi ?
Publish Date: mardi 2 décembre 2014
VISITS :780
By admin

Ijambo “Mbabarira” rishobora gukemura byinshi hagati y’ abakundana cyangwa abashakanye mu gihe hari uwakoshereje undi.

Nubwo ariko rifite akamaro kanini mu gekemura ibibazo hagati y’ abakundana, ntirikunda gukoreshwa na benshi.

Kutemera amakosa, kutava ku izima,….. ni byo bituma benshi bananirwa gusaba imbabazi.

Gusaba imbabazi uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye hari ingaruka nziza bigira. Ijambo mbabarira hari uburyo bunyuranye ryafasha mu kugorora umubano wajemo agatotsi.

1. Ijambo “mbabarira” rigabanya umujinya

Iyo habayeho gukoserezanya, uwakosherejwe hari igihe agira umujinya w’ umuranduranzuzi.

Gusa iyo uwakosheje agize ubutwari bwo kusaba imbabazi, bituma acururuka ibintu ntibigere kure.

2. Gusaba imbabazi bituma ikibazo kidafata indi ntera

Uretse gutuma kumusaba imbabazi bimugabanyiriza umujinya, ijambo mbabarira rituma ikibazo kitafata indi ntera ngo ibintu bizambe.

Sibyiza kwihagararaho ngo ushinge urubanza kandi wari ukwiriye gusaba imbabazi z’ amakosa wakoze.

3. Ni intambwe ya mbere yo kwiyunga

Iyo uteye intambwe ugasaba imbabazi mugenzi wawe igihe wamukoshereje, ni intambwe uba uteye yatuma mugira ubwiyunge nubwo haba habayeho kutumvikana cyangwa guhemukirana.

Abashakanye cyangwa abakundana bazi ibyo barimo iri banga bararizi. Gusaba imbabazi bifasha mwembi kwiyunga ibintu bigasubira mu buryo.

4.Nuzisaba ubikuye ku mutima uzabona ingaruka nziza

Iyo usabye umukunzi wawe imbabazi ubikuye ku mutima, mugenzi wawe abibona neza kandi agashimishwa n’ uko uharanira ko ikibazo gikemuka , ko uharanira ibyabahuza kurusha uko washaka ibibatanya.

Iyo usabye imbabazi bisobanura ko nubwo wakosheje ariko ushaka gusigagasira ejo heza h’ urukundo rwanyu-umubano wanyu.

5. Kudasaba imbabazi bikurura ibabazo byinshi hagati y’ abakundana-abashakanye

Gukora ikosa nturisabire imbabazi, bituma hagati yanyu hagenda hazamo urukuta rubatanya.

Uko iminsi yicuma, niko agenda arenzaho ku makosa wakoze ntuyasabire imbabazi.

Kuko akeka ko ubikorana agahimano cyangwa ufite izindi mpamvu, bishobora kubaviramo gutandukana cyangwa se akakwihimuraho.

Nubwo gusaba imbabazi tubonye ko ari ingirakamaro hagati y’ abakundana riko ukwiriye kujya utekereza mbere yo kugira icyo ukora.

Iteka ntiwahora ukora amakosa ngo wibwire ko nuyasabira imbabazi birangira. Hari amakosa aba akomeye ndetse bigora kubabarira umukunzi wawe igihe yayagukoreye. Gusubiramo amakosa bishobora kukugaragaza uko utari.

Aimable Rurangwa.

IBITEKEREZO
ababanyeneza issa

ndasabako mwafasha pe ndaremerewe kubera kubaho namufite.ndavuga uwo nkunda. yarandakariye kubera namututse kd nasabye imbabazi n,inzoga zabinteyi . kd ndamukunda cyane . nimer yanjy 078381708 niy kur whatsapp. iy,umukunzi wanjy 0788244490 . mugire icyo mufasha .murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bombori bombori mu rukundo nyakuri kubera facebook , twitter na Whatsapp

Bombori bombori mu rukundo nyakuri kubera facebook , twitter na...

Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Wamenya ute ko umukobwa agukunda byukuri ?

Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga

Amakosa wakora agatuma ugwa ku ishyiga

Ubutumwa bugenewe abakobwa bateganya gushaka

Ubutumwa bugenewe abakobwa bateganya gushaka

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

Ibintu 10 ushobora kuba utazi byerekeranye no kurangiza k’ umugore

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda