LATEST NEWS
UTUNTU N’UTUNDI
“Ntukumve iteka ko ari wowe ubabaje kurusha abandi”
Publish Date: lundi 28 octobre 2013
VISITS :233
By admin

Umugabo umwe yajyanye umwana we wari warembye ku kigo nderabuzima kumuvuza, basanga harasabwa kumubaga (Operation chirurgicale) bahita bamwohereza ku bitaro bikuru ariko bahageze basanga Umuganga Mukuru ugomba kumubaga adahari umugabo asaba ko bamuhamagara.

N’ uko Umuganga aje umugabo aba aramukankamiye cyane, ati : “Ariko abantu mwabaye mute ? Urabona igihe baba baguhamagariye ngo uze utabare ubuzima bw’ umuntu ariko ukitinza nk’ aho uyobewe ko amagara aseseka ntayorwe ? Ugire ibyago umwana wanjye agire icyo aba !”

Dogiteri aramureba aramwenyura aramubwira, ati : “Humura Imana irabikora uko yabiteguye. Twe abaganga dufasha umuntu ufite ubuzima buri mu kaga ariko nta bushobozi dufite bwo kongerera umuntu iminsi yo kubaho ku yo yateguriwe, ni na yo mpamvu tudafite ububasha bwo guhagarika urupfu ariko kandi tunizera ko hari Imana iri hejuru y’ ubushobozi bwacu”.

Ubwo umugabo arakomeza arisaza, ati : “Ariko mwabaye mute ? Muzajya mubura kwakira neza ababagana muzane ibyo ? cyangwa ubwo uyu muhungu wanjye iyo aba umuhungu wawe umeze gutya ni uko wari kuba urimo kwivugisha ?”

Dogiteri yongera kumureba yitsa umutima arangije araseka ariko ubwo ari na ko akora iyo bwabaga ngo arengere ubuzima bw’ uwo mwana. Amaze kurangiza abonye bigenze neza ahita abwira uwo mugabo ati : “Imana ikoze umurimo wayo ngaho musigare amahoro reka nze nkoherereze umuforomokazi ibisigaye nk’ imiti n’ izindi nama arabiguha njye ndagiye”

Ubwo dogiteri ahita yigendera noneho wa muforomokazi aba asanze wa mugabo mu bitaro, akihagera umugabo aramubaza ati : “Ariko dogiteri wanyu ko akabije gukora nabi ? Reba igihe namaze mutegereje none n’ aho aziye amaze kumvurira umuhungu ahita yongera arigendera. Yagiye akora akazi ashinzwe ntiyigire muri gahunda ze uko yiboneye ?”

Umuforomokazi yumvise ayo magambo amarira arashoka, mu ijwi ry’ ishavu n’agahinda abwira uwo mugabo ati : “Dogiteri wacu Imana yonyine izamwihembere kuko ni na yo imukoreramo.

Ejo yapfushije umuhungu we buriya cya gihe wagezaga umuhungu wawe hano yari ari mu mihango yo kumushyingura turamuhamagara atayo abandi araza ngo akunde arengere ubuzima bw’ umuhungu wawe, buriya amaze kumuvura ahita asubirayo ngo ajye gukomeza arangize gusezera ku mfura ye”.

ISOMO : Ntugapfe gucira umuntu urubanza utazi ikimuri ku mutima kuko buri wese burya aba yibitsemo byinshi biba bizwi gusa n’ umutima we.

Ntukarebe umuntu ngo umusomemo ibyo wishakiye utangire no kumuvuga uko ari n’ uko atari, kuko bitabaye ibyo wazasanga urenganya benshi, ukina ku mubyimba benshi kandi ushinyagurira benshi ari na ko ubakomeretsa bitari ngombwa.

Ntukumve iteka ko ari wowe ubabaje kurusha abandi kandi ntukibagirwe ko hari ababaye kukurusha ariko bakagira ukwihangana bakorosa agahinda kabo bamwenyura.

Jean Paul Kayitare / Rushyashya.net

IBITEKEREZO
Pacifique Elpaczzo

Uwo mugabo musabiye umugisha mubi gusa.!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nucléaire : l’Iran veut bien négocier, mais refuse d’envoyer son uranium à l’étranger

Nucléaire : l’Iran veut bien négocier, mais refuse d’envoyer son uranium à...

Nucléaire : l’Iran veut bien négocier, mais refuse d’envoyer son uranium à l’étranger

Nucléaire : l’Iran veut bien négocier, mais refuse d’envoyer son uranium à...

SFB:Arasaba kuvanywa k’ urutonde rw’ abahatanira kuba nyampinga

SFB:Arasaba kuvanywa k’ urutonde rw’ abahatanira kuba nyampinga

Ibi byo birasekeje da !

Ibi byo birasekeje da !

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...