LATEST NEWS
UTUNTU N’UTUNDI
SFB:Samantha yegukanye ikamba rya Nyampinga 2014
Publish Date: dimanche 3 novembre 2013
VISITS :208
By admin

Uwase Ghislaine Samantha, w’imyaka 19, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (CBE-College of Business and Economics) 2014, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2013.

Samantha wari wambaye nomero karindwi (7) yatowe bigaragara ko benshi mu banyeshuri bari bitabiriye ibi birori ari we bifuzaga ko yakwambikwa iri kamba.

Yahembwe ibihumbi ijana by’Amafaranga y’u Rwanda, anemererwa kurihirwa umwaka wose muri iri shuri, ahabwa icumbi ry’ubuntu ry’umwaka n’ibindi bihembo binyuranye byatanzwe na Simba Super Market n’abandi baterankunga.

Fabiola Fernandes Akazuba yambitswe ikamba ry’igisonga cya mbere, naho Olga Bahizi Uwase yambikwa ikamba ry’igisonga cya kabiri.

Nyuma yo gutorwa yavuze ko icyo yumva yarushije abandi ari ukuba yasaga neza, azi no kugenda, ati “Nabonaga nasaga neza, nagendaga nishimye nsekera abantu, biri mu bintu byamfashije.”

Ati “Biranshimishije cyane, ndashima Imana, ndashima umuryango wanjye ndashima inshuti.”

Samantha ubwo yambikwaga mu muhango bwite

Ku bijyanye n’ibyo ateganya gukora, yagize ati “Nzakora imishinga myinshi ifasha abanyeshuri harimo kuba umuvugizi wabo mbafashe kubashakira amahugurwa abigisha ko uko basohotse muri za Kaminuza batagomba gutegereza utuzi ahubwo bagomba kwihangira imirimo kuko bigabanye umubare w’ubushomeri.”

Uwase yavuze ko hari ababyeyi n’ubu bakibuza abana babo kwitabira aya marushanwa, asaba ko abo babyeyi bareka abana bagatinyuka bakitabira ibijyanye n’amarushanwa ya Nyampinga.

Abo nibo bahiganiraga kuba nyampinga SFB 2014

Ati “Ikintu nabwira abana bato ni ukwitinyuka, hari umuntu uba ubikunze ariko akitinya. Hari n’ababyeyi babuza abana kwitabira aya marushanwa kuko uko twatangiye siko twarangije hari ababyeyi bamwe babujije abana babo, ababyeyi bamenye ko iki gikorwa atari kibi, hari abazi ko uhita ujya mu burara ariko bamenye ko atari ko biri, gishobora gufasha umwana wawe kwitinyuka no kubasha kuvuga no gusobanura ibyo atekereza imbere y’abantu.”

Source:Igihe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nucléaire : l’Iran veut bien négocier, mais refuse d’envoyer son uranium à l’étranger

Nucléaire : l’Iran veut bien négocier, mais refuse d’envoyer son uranium à...

Nucléaire : l’Iran veut bien négocier, mais refuse d’envoyer son uranium à l’étranger

Nucléaire : l’Iran veut bien négocier, mais refuse d’envoyer son uranium à...

SFB:Arasaba kuvanywa k’ urutonde rw’ abahatanira kuba nyampinga

SFB:Arasaba kuvanywa k’ urutonde rw’ abahatanira kuba nyampinga

Ibi byo birasekeje da !

Ibi byo birasekeje da !

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...