LATEST NEWS
Ubukungu
Abacuruzi 26 bavuye mu Bushinwa mu rwego rwo gukaza ubufatanye mu ishoramari
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :351
By Admin

Abanyarwanda 26 barimo abikorera ku giti cyabo, abahagarariye inganda z’icyayi, izitunganya ibikomoka ku buhinzi, abahagarariye abahinzi ba kawa kimwe n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), bari mu gihugu cy’Ubushinwa guhera tariki ya 08 Ugushyingo 2015 kugeza kuri 13 Ugushyingo 2015 mu rwego rwo gukaza ubufatanye mu ishoramari n’abashinwa.

Mu kiganiro Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Aimé Bosenibamwe yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari i Pekin mu murwa mukuru wa Beijing mu gihugu cy’Ubushinwa, yatangaje ko ari we wari uyoboye itsinda ry’abantu 26 baturutse mu Rwanda, bagiye guhura na bagenzi babo baba mu bushinwa mu rwego rwo gushaka ubufatanye mu ishoramari bakaba kandi barimo guhurira mu cyitwa Chine-Africa Local Government Cooperation Forum.

Bosenibamwe avuga ko uru ruzinduko rw’iminsi itanu rwarangiye hari byinshi bamaze kuganiraho.

Yagize ati “Twaganiriye ku bijyanye n’amahirwe ari kuri buri ruhande, tureba ubufatanye buri hagati y’intara zo muri Africa n’ imijyi yo mu bushinwa mu bijyanye n’ubufatanye mu gushora imari no guteza imbere ubukungu.”

Yongeraho ko inama bagiriraga mu Bushinwa yahuje abaguverineri bose bo muri icyo gihugu n’abayobozi bakuru b’imijyi yo muri Africa n’abo mu bushinwa.

Nyamara ariko nkuko Guverineri Bosenibamwe yakomeje avuga ko hari ikibazo cy’uko abo mu bihugu by’Aziya byabasize mu iterambere.

Ati “Bariya baradusize cyane, barihuse mu iterambere ariko natwe dufite amahirwe yacu, ngirango icyo twavanyemo, nuko hari imishinga imwe n’imwe twazafatanya kandi tugakomeza muri ubwo bufatanye.”

Mu biganiro byatanzwe n’abanyarwanda, bagaragaje amahirwe yo gushora imari mu Rwanda. Bosenibamwe Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yabwiye Imvaho Nshya ko babona hari ibikorwa bizavamo kandi bakazafatanya mu munsi iri imbere, kandi ngo biratanga umusaruro ikindi ngo babona bizagenda neza.

Ati “Icya ngombwa ni ukureba ubufatanye hagati y’abashoramari n’urwego rwa leta, dusanga tuzakomeza kubaka ubufatanye bwubakiye ku ishoramari.”

Guverineri Bosenibamwe yatangaje ko ari we wari uyoboye itsinda ry’abanyarwanda bari mu Bushinwa, iryo tsinda rikaba rigizwe n’abantu 26. Muri bo harimo abacuruzi, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi, abikorera ku giti cyabo, uhagarariye urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda Gasamagera Benjamin, ba nyir’inganda, uhagarariye inganda z’icyayi, inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, abahinzi b’amakawa, uhagarariye RDB n’abandi.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda...

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu...

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge...

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...