LATEST NEWS
Ubukungu
Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame
Publish Date: lundi 23 janvier 2017
VISITS :388
By Admin

Ku munsi wa kabiri w’ Inama Mpuzamahanga yiga ku ubukungu ibera i Davos, Perezida Kagame yatanze ikiganiro hamwe na Oluyemi Osinbajo, Visi Perezida wa Nijeriya, Phuthuma Nhleko, Umuyobozi mukuru wa MTN na Siyabonga Gama uyobora Transnet ; ikiganiro cyavugaga ku “Ukubaka Afurika”, cyanyuze mu kiganiro-mpaka cya Televiziyo CNBC, cyayobowe n’ushinzwe ibiganiro Bronwyn Nielsen.

Ku bireba kubaka igihugu, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda biyemeje gukora uko bashoboye kose ngo bahindure amateka yaranze igihugu cyabo .

Yagize ati :” Ugomba gushyiraho amategeko n’amabwiriza ariko cyane cyane, ugomba kuyubahiriza. Ugomba kugira icyerekezo kandi uwo murongo ngenderwaho wihaye ukawubahiriza mu byo ukora byose. Nta nzira ya bugufi ihari. Kugera ku byo dushaka ni umusaruro w’uko guhindura imyumvire twiyemeje kandi bigomba kugaragazwa n’ibikorwa”.

Ubwo yavugaga ku buhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, Perezida Kagame yibukije ko imvugo ikwiye kuba ingiro mu bayobora uyu mugabane, bakaba ubwabo umusemburo w’iyo mpinduka.

Yagize ati : “ Duhora tuvuga ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, tunagaragaza uko bigoye gukura ibicuruzwa mu gihugu kimwe tubijyana mu kindi, ariko ntagikorwa ngo bihinduke. Usanga harimo kuvuguruzanya hagati y’ibyo tuvuga kandi tuzi ko bikenewe ariko ntitubikore. Mbahye urugero, imirimo yo kubaka imwe mu nyubako nini duheruka gutaha ku mugaragaro mu Rwanda yakozwe n’abubatsi baturutse mu Rwanda, Kenya na Zimbabwe- ibi byanteye ishema nk’Umunyafurika. Iyo tuvuga kugira ubumenyi n’ubumenyingiro, hari Abanyafurika benshi bashobora gukora byinshi ariko tugomba kubaha ayo mahirwe yo kutwereka ibyo bashoboye. Hari ikiri gukorwa hirya no hino muri Afurika, ariko dukwiye kongera umuhate tukagera kubyo tutarashobora gukora”.

Perezida Kagame yanavuze ko niba Abayobozi muri Afurika berekeje umutima ku byo bakora, mu myaka 15 iri imbere Afurika ntiyaba ifite ibibazo nk’ibyo ifite ubu.

Perezida Kagame yavuze ko Abanayfurika bashoboye, igisabwa ari ukubaha urubuga rwo kubigaragaza

Source : Office of the President -Communications Office

IBITEKEREZO
musabyimana pascal

nikoko niwe twiri dukeneye ngo uhindure afika niwe salom wa africa tukuri inyuma


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda...

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi...

Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza...

Perezida Kagame avuye munama itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi

Perezida Kagame avuye munama itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...