LATEST NEWS
Ubukungu
Abanyarwanda barakangurirwa kugira ubushishozi ku mafaranga bakira
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :415
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafatanye, umugabo amafaranga y’amanyarwanda y’amiganano agizwe n’inoti 21 z’amafaranga y’ibihumbi bibiri, yose akaba ari 42,000.

Uwafashwe ni Manirafasha Jean de Dieu w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi, mu kagari ka Nyagashonga, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi.

Uyu Manirafasha usannzwe ari umuvugabutumwa, yafatanywe aya mafaranga igihe yari agiye kugura ikarita ya telefoni, uwayacuruzaga ntiyashira amakenga inoti y’amafaranga 2000 yari yishyuye, aherako abimenyesha umukuru w’umudugudu wa Nyagashonga nawe ahita ahamagara Polisi iri aho hafi.

Bahise bamusangana izindi noti 20 nk’iyo, zose zikaba ari impimbano ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Polisi ikaba itangaza kandi ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, arashimira abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no gufata ababikoze, aho bihutiye kuyimenyesha iby’ariya mafaranga y’amahimbano.

Yagarutse ku ngaruka mbi aya mafaranga mahimbano agira, haba k’uwayahawe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati :"Umucuruzi cyangwa undi muntu uhawe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo, kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite ndetse n’ufashwe bikamuviramo gufungwa.”

IP Kayigi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, barimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, akomeza abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze. Yagaragaje ko uyabonye agahita abimenyesha inzego z’ubutabera abyibwirije adakurikiranwa kuri icyo cyaha.

Yabagiriye inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe mu bikorwa byabo bya buri munsi kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, aho benshi baba bashakisha aho bakura ayo gukoresha muri iyo minsi, kandi bakayashakisha mu buryo burimo n’ubutemewe n’amategeko nk’ubu bwo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe.

Ku bw’umwihariko yakanguriye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y’amahimbano.

Manirafasha aramutse ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda...

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu...

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge...

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’