LATEST NEWS
Ubukungu
Amafaranga 300,000 yahawe ntacyo yamumariye arasaba ubufasha
Publish Date: jeudi 17 décembre 2015
VISITS :1682
By Admin

Nicodem Maguru w’imyaka 64 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Bwuzure akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, aratangaza ko amafaranga ibihumbi maganatatu (300,000frs) yahawe na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku Rugerero.

Mu kiganiro kirambuye Maguru yagiranye na Rushyashya yavuze ko yinjiye mu gisirikare mu kwezi kwa Kamena 1970, mu gihe cy’urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 uyu musaza yahise ajya mu ngabo z’inkotanyi zari ku rugamba rukomeye rwo guhagarika jenoside.


Maguru Nicodem winjiye igisirikare mu mwaka 1970.

Yagize ati “Nakoze igisirikare igihe kirekire […] mu mwaka 1994 nahise nishyira mu maboko y’igisirikare cya RPA kuko narinzi ko ntacyo nishinja. Mu mwaka wa 1997 narasezeye komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero impa amafaranga ibihumbi maganatatu (300,000frs) ariko ntacyo yamariye kuko njye n’umuryango wanjye tuho mu buzima butari bwiza.”

Maguru avuga ko ari we ukuriye abakora akazi k’uburinzi mu kigo cy’Itorero ry’igihugu cya Nkumba akaba ahembwa ibihumbi mirongo ine (40,000frs), nyamara ariko ngo ntamuhagije kuko ayatungishamo abana be batanu n’umugore.

Akomeza avuga ko aramutse ahawe inka yareka ako kazi akita kuri iryo tungo. Ati “Uwamfasha akampa inka nahita nitahira nkava muri aka kazi nkajya kuyitaho nkayahirira, nkayiba iruhande kandi nagira amasaziro meza.”

Ku rundi ruhande, Maguru avuga ko gahunda ya Gira Inka munyarwanda itaramugeraho. Ati “Bazi ko ndi umukire ntakwiye guhabwa inka bagashingira ku kazi mfite kandi urebye icyo nkura muri ako kazi ni intica ntikize nkurikije umuryango ntunze.”

Maguru Nicodem agira inama abarimo gutahuka bitandukanya na FDLR ko bajya bakurikiza inama bagirwa n’ababakira ndetse n’ibyo bahawe bakabikoresha neza kugira ngo biteze imbere.

Yongeraho ko u Rwanda ari igihugu cyita ku baturage bacyo aho ubuyobozi bukuru ngo usanga bukangurira abanyarwanda kwibumbira mu makoperative kugira ngo barusheho kuzamurana.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
bobo

abanyarwanda bafite ibyo bibazo ni benshi sinzi impamvu uyu ariwe mwahise gushyira mu binyamakuru

YEGO

Muzee nibyo kabisa nawe nibaguhe kuri gahunda ya Girinka nizindi gahunda zihabwa abanyarwanda batishoboye bagushakire amasaziro meza kko wakoreye Igihugu !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda...

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu...

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge...

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...