LATEST NEWS
Ubukungu
Burera:Umugabo wahize umuhigo wo kuvana bagenzi be mu bukene, yoroje ingo28
Publish Date: jeudi 5 novembre 2015
VISITS :494
By Admin

Mu gihe byari bimenyerewe koimihigoyogukuraAbanyarwanda mu bukene ihigwa n’inzego za leta n’imiryango ntera nkunga, mu karere ka Burera Bwenge Désiré yashyize mu mihigo ye bwite yo kurwanya ubukene mu baturage kuri ubu aka yoroza bagenzi be ingurube.

Umugabo Bwenge woroje ingurube ingo 28 zo mu murenge wa Kivuye Bwenge Désiré w’imyaka 35 atuye mu murenge wa Kivuye akagari ka Murwa umudugudu wa Vumage avuga ko nyuma yokoroza abantu bane intama mu 2011, yashimishijwe nuko zabateje imbere mu mibereho yabo bityo mu mihigo ya 2015-2016 ahiga kuremera abatishoboye mu murenge wose.

Uyu mugabo wemeza ko ari intore avuga ko kuremera atabikomora ku bukire ahubwo ngo abikomora ku muco gakondo w’abanyarwanda wimakaza urukundo. Yagize ati “Ni ngombwa ndetse kandi birakwiye nk’abana b’Abanyarwanda, gusubira ku ntebe y’abasokuruza bacu tugakundana kandi tugafashanya.” Yongeraho ko iyo mvugo igomba kuba ingiro.


Umuyobozi w’akarere ka Burera Samuel Sembagare mu gikorwa cyo koroza abaturage.

Mu muhango wari witabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, Bwenge usanzwe ari n’umujyanama ku rwego rw’akarere yoroje ingurube abaturage batishoboye 28 baturutse mu tugari 4 tugize umurenge wa Kivuye.


Bwenge Desiré ageza ijambo ku baturage yoroje ingurube.

Amatungo yahawe aba bantu yose hamwe afite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu mirongo itatu na birindwi Magana atanu (1,337,500frs).

Abaturage bahawe amatungo bagaragaje ibyishimo batewe n’ubufasha bahawe, biyemeza gufata neza amatungo bahawe akazabakura mu bukene n’imiryango yabo.

Umwe mu bahawe intama mu 2011 yagaragaje iterambere yagejejweho n’iryo tungo agira ati “intama nahawe na Bwenge yambereye umugisha yambyariye inshuro enye mpita nguramo inka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Sembagare Samuel avuga ko umuco wo gufasha awukesha Perezida Kagame. Bwenge avuga ko umutima wo gufasha awukomora ku muco gakondo w’Abanyarwanda.

Uretse n’umuco, Bwenge avuga ko adashobora gutererana Nyakubahwa Perezidawa Repubulika Paul Kagame mu mugambi yiyemeje wo gukura abanyarwanda mu bukene.

Akomeza avuga ko gahunda ya Girinka Munyarwanda yamubereye urugero rwiza akaba yizera ko abo afasha, nabo bazoroza bagenzi babo bityo umurenge wa Kivuye wose ukorozwa.

SEMBAGARE Samuel umuyobozi w’Akarere ka Burera witabiriye icyo gikorwa yashimiye byimazeyo Bwenge, avuga ko ari indashyikirwa kubera imihigo ye idasanzwe.

Yasabye abaremewe guha agaciroamatungo bahawe bakayafata neza akabateza imbere kandi nabo bakagira umutima wo gufashanya.

Akarere ka Burera gasanzwe kitwara neza mu mihigo ku rwego rw’igihugu kandi bizera ko bazakomeza kwitwara neza kurushaho kubera ko abaturage nka Bwenge babafasha kwesa imihigo.


Ingurube zorojwe abaturage.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

congs Bwenge .izina niryo muntu koko uri Bwenge.Imana iguhe umugisha, abanyaburera tukuri inyuma,ukwiye ishimwe.

Germaine

congs Bwenge. izina niryo muntu uriBWENGE koko !Imana iguhe umugisha .abanyaburera tukuri inyuma,ukwiye ishimwe.

uyu MUGABO ni intore kubera gufasha abatishoboye murwego rwo gushigikira his Excellency Perezida wa Repubulika programmu yihaye yoguteza imbere abanyarwanda bakava mubucene ! uyu MUGABO akwiye gushimwa kdi nabandi bakagera ikirenge mu cya Bwenge was Burera ! Congs Bwenge congs Burera kubwuwo muturage

Mutesa

Good Bwenge, keep it up God bless

Kangwage

Izina rirakurikirana uyu mugabo ni Bwenge koko. Congs Burera ku baturage nkaba mwibitseho Uyu mugabo akwiye kuva kubujyanama bw'Akarere akajya kubw'igihugu tukamutora mu badepite. Azashimirwe ku mugaragaro bose babireba Imana isubize aho wakuye bwenge we


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta

Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha...

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda...

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...