LATEST NEWS
Ubukungu
Gatsibo : Urubyiruko rurangije amashuri rurasabwa kudahanga amaso leta
Publish Date: jeudi 31 décembre 2015
VISITS :1970
By Admin

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo mu karere ka Gatsibo (Business Development and Employment Unit) hamwe n’abafatanyabikorwa baryo bahuriye ku iterambere ry’akarere, bigiye hamwe uko abaturage bakwiteze imbere, binyuze muri gahunda yo guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Richard Gasana yasabye abitabiriye ibiganiro kuhakura ubumenyi n’amakuru bihagije, maze na bo bakaba umusemburo w’iterambere ry’akarere, hahangwa imirimo itandukanye ku rubyiruko rurangije amashuri rudategereje cyangwa ngo ruhange amaso leta.

Uyu muyobozi yasabye abahanga imirimo gushyiramo udushya n’akarusho kugira ngo ibikorwa byabo birambe.

Intumwa y’ubunyamabanga buhoraho bwa NEP muri minisiteri y’umurimo yasobanuye ubumenyi bukubiye muri gahunda ya NEP, ndetse anagaruka ku ntego z’iyi gahunda n’ icyo igamije.

Yavuze ku guhanga imirimo ariko cyane cyane idashingiye ku buhinzi n’ubworozi, ndetse hakaba hajyaho n’akarusho ku bikorwa by’ubuhinzi, hakorwa inganda ntoya niziciriritse.

Yasabye kandi abanyagatsibo gushyira imbaraga mu guhanga udushya mu mirimo ihangwa ikanateza imbere abaturage ba Gatsibo n’ igihugu muri rusange.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda...

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi...

Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...