LATEST NEWS
Ubukungu
"Ibyatangajwe na France 24 ni ibinyoma byambaye ubusa" Laure Redifier
Publish Date: mercredi 11 novembre 2015
VISITS :670
By Admin

Umwe mu bayobozi bakuru b’ikigega mpuuzamahanga cy’ifaranga (FMI), Laure REDIFER, yateye utwatsi ibimaze iminsi byanditswe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cya France24 aho giherutse gushyira hanze inkuru ivuga yuko u Rwanda rwatekinitse imibare ijyanye no kugabanuka kw’abakene mu gihugu.

Uyu muyobozi yatangiye agaragaza ko ifoto yabanje gukoreshwa ko ari iyafatiwe muri Congo (Goma) nyuma baza kuyikuraho bayisimbuza iy’umuntu uri gusabiriza kandi ngo na yo ntiyerekane aho yafatiwe.


Laure Redifier umwe mubayobozi bakuru ba FMI.

Yagize ati ’’ibaze iyo ushaka kwerekana ubukene bw’igihugu ukifashisha amafoto yafatiwe mu kindi gihugu ?"

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru News Press dukesha iyi nkuru, Redifier yakomeje ataka u Rwanda avuga ko ari igihugu gifite umujyi utekanye ndetse ufite n’isuku kurusha iyindi mijyi yo muri Afurika.

Si ibyo gusa yakomeje agaragaza uburyo France24 itagaragaje inkomoko yaho yakuye amakuru cyeretse umuntu umwe ufite ubwenegihugu bw’Ububirigi umwe wiyise inzobere ku Rwanda kandi na we usanzwe azwiho gusebya u Rwanda.

Igitangaje muri ibyo, hashize imyaka irenga 15 adakandagira mu Rwanda, nkuko uyu muyobozi wa FMI yakomeje abigaragaza, akaba yavuze ko u Rwanda muri raporo nshya ya World Economic Forum 2015 u Rwanda rwaje ku mwanya wa 7 ku isi mu bihugu biyobowe neza aho rwaje imbere y’ibihugu by’ibihangange nka Belgique, France ndetse n’Ubudage.

Uyu muyobozi akaba yashoje agaragaza ko ibyo ikinyamakuru cy’ubufaransa cya France24 cyatangaje ku Rwanda ari ibinyoma byuzuyemo gusebya u Rwanda aho avuga ko we yemeranya n’iriya mibare ndetse avuga ko utanyuzwe yazagira umwanya akigerera mu Rwanda akirebera ukuri.

Soma hano ibyatangajwe na Laure Redifier umwe mubayobozi bakuru ba FMI.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda...

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi...

Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...