LATEST NEWS
Ubukungu
Ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta rigiye gutangira
Publish Date: dimanche 27 décembre 2015
VISITS :2001
By Admin

Mu kwezi kwa 7 k’umwaka utaha wa 2016 ikigo gishinzwe imitangire y’amasoko ya leta RPPA kizaba cyatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya leta.

Augustus Seminega, umuyobozi mukuru w’ikigo cya RPPA yavuze ko iryo koranabuhanga ryatwaye agera kuri miliyari 6 z’frws.

Ikigo cya RPPA ejo cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’iri koranabuhanga n’ikigo gishinzwe amasoko ya leta muri koreya y’epfo, ikigo kizafasha icy’u Rwanda guhugurira abakozi iryo koranabuhanga no kubaka ubushobozi bw’iryo koranabuhanga.

Iri koranabuhanga ryiswe e-procurement rigiye kuzajya rikoreshwa mu mitangire y’amasoko ya leta, ritegerejweho guca burundu ruswa yakunze kuvugwa mu masoko ya leta, kuko ntaho abantu bazajya bahurira imbona nkubone mu by’amasoko bizajya bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Iryo koranabuhanga kandi rinategerejweho kunoza umucyo no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibikenerwa mu masoko yatanzwe.

Ni ibisobanurwa na Seminega uyobora RPPA wanongeyeho ko iryo koranabuhanga rizorohereza abakeneye amakuru ku masoko leta yatanze harimo n’abashaka kuyapiganirwa, ariko kandi no kubika ibyangombwa by’amasoko hifashishwa ikoranabuhanga.

Gushyiraho ubu buryo bw’ikoranabuhanga, ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta, kiri gufatanya n’ikigo cya Olleh cyo muri koreya ku nkunga ya banki y’isi.

Mu gihe iryo koranabuhanga rizaba ryatangiye gukoreshwa mu Rwanda, ngo ruzashobora kurisakaza no mu bindi bihugu by’amahanga kuko ngo rizaba ryihuta kandi rinatanga umusaruro.

Naho Lee Taewon, Umuyobozi wungirije mu kigo cya koreya gishinzwe amasoko ya leta we avuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko bamaze imyaka 15 babukoresha, ngo u Rwanda ni igihugu cya 3 babugejejemo nyuma ya cameruni na Tuniziya.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda...

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi...

Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...