LATEST NEWS
Ubukungu
MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika
Publish Date: vendredi 26 février 2016
VISITS :2386
By Admin

Muri gahunda yo guteza imbere Afrika no gukemura ibibazo biyugarije bijyanye no gushishikariza abanyafrika kwihangira imirimo, MTN ifatanyije na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu gufasha abanyafrika kwikemurira ibibazo.



Sarah Anne Arnold umuyobozi wa MTN Solution Space

MTN Solution Space ku bufatanye na Jumia batangije kumugaragaro irushanwa ryiswe “MTN Entrepreneurship Challenge” rizahuriza hamwe abantu basaga 1000 bihangiye imirimo, abanyeshuri n’abashoramari mu gushakira hamwe ibyateza imbere Afrika, bagakora Application yihariye (Unique Digital Application or Smart Solution) izakemura ibibazo byugarije Afrika.

Iryo rushanwa rizitabirwa na kaminuza zisaga 60 zo mu bihugu 13 byo muri Afrika. Sarah Anne Arnold umuyobozi wa MTN Solution Space, yatangaje ko Afrika ari umugabane w’isezerano bityo intego yabo mu gutangiza uwo mukoro, ikaba ari ugufasha abanyafrika kwikemurira ibibazo bikazabafasha kuzuzanya n’aya masezerano. Ati Twizeye ko Entrepreneurship Challenge ari urufunguzo rw’ibyo bibazo”.

Herman Singh umwe mu bayobozi ba MTN Entrepreneurship Challenge yavuze ko ari uburyo buzafasha Afrika gutera imbere, bugateza imbere umuco wo kwihangira umurimo. Kugeza ubu Applications zatangiye kwakirwa kugeza kuwa 27 Werurwe 2016, abo muri Kaminuza zitabiriye iki gikorwa, bakaba batanga Applications zabo banyuze kuri :http://www.gsb.uct.ac.za/MTNECbyJumia/

Abazagera kuri Finale bazatangazwa kuwa 16 Mata 2016 aho amatsinda azahiga ayandi azabona amahirwe yo kwitabira Fesitavale y’abihangiye imirimo(Enterpreneurship Festival) izabera muri Kaminuza ya Cape Town Graduate School of Business iherereye muri Afrika y’epfo, uwo muhango ukazaba kuwa 27 Gicurasi 2016.

Iyo Fesitivale izitabirwa n’abo mu bihugu bitandukanye ku isi, bakoze udushya n’abihangiye imirimo. Hazaba hari kandi abacuruzi bakomeye ku rwego rw’isi, abayobozi, abashoramari n’ibinyamakuru mpuzamahanga. Muri iyo Fesitival nibwo hazatangazwa uwatsinze irushanwa MTN Entrepreneurship Challenge ahembwe ibihembo bitandukanye.

Umuntu uzatsinda iryo rushanwa MTN Entrepreneurship Challenge azahembwa igihembo kingana n’ibihumbi 25 y’amadorali y’Amerika ndetse umushinga we azaba yakoze wemererwe gukorana na Jumia mu gihe cy’umwaka
.
Azahembwa kandi kwemererwa gukora Porogarame izakoreshwa na Facebook,izaba ishobora no gukora Applications za Telefone, icyo gihembo kikaba kingana n’ibihumbi 15 y’amadorali y’Amerika. Ikindi ni uko azemererwa gukora muri MTN Solution Space muri Kaminuza ya Cape Town’s Graduate School of Business. Abantu babiri bazakurikira uwa mbere, bazahembwa buri umwe ibihumbi 5 y’amadorali y’Amerika.

Bankole Cardoso ushinzwe itangazamakuru muri Jumia yavuze ko uyu mukoro batangije uzafasha Afrika gutera imbere mu bucuruzi ndetse bikazafasha abakiri bato kwihangira imirimo bakajya bakora imishinga yabo bwite.

Ku muntu wakenera kumenya byinshi kuri MTN Entrepreneurship Challenge, yasura MTN Solution Space kuri http://www.gsb.uct.ac.za/ cyangwa agasura Jumia kuri https://www.jumia.com/ cyangwa agasura Twitter zabo arizo @uctgsbsolutions and @Africa_IG.


M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu

I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu

Gatsibo : Urubyiruko rurangije amashuri rurasabwa kudahanga amaso leta

Gatsibo : Urubyiruko rurangije amashuri rurasabwa kudahanga amaso...

Ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta rigiye gutangira

Ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta rigiye gutangira

Iburengerazuba : Abikorera ntibarasobanukirwa ibijyanye n’imisoro

Iburengerazuba : Abikorera ntibarasobanukirwa ibijyanye n’imisoro

Abanyarwanda barakangurirwa kugira ubushishozi ku mafaranga bakira

Abanyarwanda barakangurirwa kugira ubushishozi ku mafaranga...

NEW POSTS
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

25-11-2016

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege...