LATEST NEWS
Ubukungu
Ndamutse nongeye kuyobora, nakorera abaturage ibirenze ibyo ndi gukora ubu - Perezida Kagame
Publish Date: mardi 17 novembre 2015
VISITS :1530
By Admin

Perezida Kagame yavuze ko naramuka yongeye kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda agatorwa, ngo azakora ibirenze ibyo ari gukora ubu kugirango imibereho y’abanyarwanda itere imbere.

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri mu ihuriro ry’Afurika mu bucuruzi (Africa Global Business Forum) riri kubera Atlantis Palma , I Dubai.

Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze ari kumwe na Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud na Momamed I Al Shaibani , Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abashoramari i Dubai, yavuze ko ubuyobozi bwose kugirango butere imbere bubanza guteza imbere abaturage.

Aha niho Mohamed I Al Shabaini yahise amubaza icyo yumva azakora igihe azaba agiriwe icyizere cyo kongera kuyobora abanyarwanda.

Shabaini yavuze ko uretse n’abanyarwanda, ngo nabo bazamutora. Ati : "Perezida Kagame naramuka yiyamamaje, natwe turifuza kuzamutora."

Kagame yahise amusubiza ko nagira amahirwe yo kongera kuyobora abanyarwanda, ngo azaharanira gukora ibirenze ibyo ari gukora ngo batere imbere .

Ati : "Nindamuka nongeye kwiyamamaza, ndifuza kuzakora ibirenze ibyo ndi gukora ubu ngo imibereho y’abanyarwanda irusheho gutera imbere."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwavuye habi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara ubu rukaba rwiteza imbere, ibintu asanga byafasha n’ibindi bihugu byugarijwe n’ibibazo kubyivanamo.

Yagize ati : "Niba u Rwanda rwagera ku iterambere twabonye, bivuze ko n’ibindi bihugu bifite ibibazo nk’ibyarwo byabigeraho..Twatewe akanyabugabo n’amateka yacu, n’icyizere cyo kuba hari icyo twamarira abaturage bacu."


Perezida kagame (ibumoso), Perezida Hassan wa Somalia na Shabaini.

Perezida Kagame wavugaga ku buryo abayobozi ba Afurika bakorohereza iterambere ry’igihe kirekire n’igenamigambi ryo kubigeraho, yavuze ko nta na kimwe wageraho nk’umuyobozi igihe abaturage bataragira imibereho myiza.

Yagize ati : "Ntabwo wazana impinduka za politiki ngo zishoboke hatabayeho impinduka mu mibereho y’abaturage.Ukwiye kureba mu mpande zose.Abayobozi muri Afurika n’ahandi ku isi ni abakemura ibibazo by’abaturage, nta bundi buryo."

Perezida Kagame kandi yongeyeho ko ubuyobozi bwiza bunashobora guteza imbere abaturage, ari ubukemura amakimbirane bwirinda kwangiza umutungo w’igihugu kandi ntibugire n’umwe buheza.

Yagaragaje akamaro ko kuba u Rwanda rwaroroheje uburyo bwo kwinjira no gusohoka mu gihugu ku banyafurika, aboneraho n’umwanya wo gukangurira abashoramari b’abanyarwanda n’aba Dubai gukorana bya hafi.

Perezida Kagame yavuze ko nk’u Rwanda impamvu bashishikajwe n’ishoramari, ngo n’ukugirango igihugu kive mu bwigunge bwo kuba kidakora ku nyanja kandi kiteze imbere.

Al Shabaini, yavuze ko kuba u Rwanda rwarakuyeho ibisabwa ku kugirango umuntu abone impapuro z’inzira, ngo ni amahirwe ku bashoramari b’i Dubai, anabakangurira gufatirana ayo mahirwe bagashora imari mu Rwanda.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud yavuze ko nk’igihugu cye cyakunze kurangwamo intambara, ubu ngo barangajwe imbere n’iterambere rya bose cyane cyane bazamura umugore.

Perezida Hassan yavuze ko urugero barwigira ku Rwanda, igihugu kiza imbere ku isi mu bihugu byateje imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Yanavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose abaturage b’igihugu cye bahunze intambara bakagaruka, maze bagafatanya kubaka igihugu mu iterambere.

Iyi nama iri kubera i Dubai yatangiye kuri uyu wa kabiri, ikazamara iminsi ibiri. Intego yayo ni ugushishikariza abashoramari mpuzamahanga gushora imari zabo muri Afurika bagateza imbere umugabane bafatanyije n’abayobozi ba Afurika.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta

Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha...

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda...

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...