LATEST NEWS
Ubukungu
NISR izerekana uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu
Publish Date: mardi 17 novembre 2015
VISITS :306
By Admin

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kiratangaza ko kigiye kwizihiza umunsi mukuru w’ibarurishamibare nyafurika muri uyu mwaka wa 2015, ariko hakanarebwa icyo iki kigo cyafashije igihugu mu iterambere ryacyo.

Nkuko byatangajwe n’iki kigo binyuze ku rubuga rwacy, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ Imibare myiza, ubuzima bwiza buganisha ku iterambere rigezweho”.

Umunsi mukuru Nyafurika w’ibarurishamibare yizihizwa tariki ya 18 Ugushyingo buri mwaka ariko ibyo bikajyana na gahunda zindi ziba ziteganijwe muri buri gihugu, u Rwanda rwo ruzagira amahirwe yo gutegura uyu muhango ku itariki ya 27 Ugushyingo 2015.

Uyu munsi mukuru wemejwe mu kwezi kwa Gicurasi 1990 mu nama ya cumi na gatandatu y’umuryango wabibumbye wita ku bukungu, ikaba yarahuje abaminisitiri bashinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ubukungu mu bihugu byabo.

Umunsi mukuru w’ibarurishamibare wizihizwa buri mwaka mu rwego rwo kongera ubukangurambaga buganisha ku kamaro k’ibarurishamibare mu mibereho n’ubukungu bw’ibihugu bitandukanye by’Afurika.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishanmibare mu Rwanda gikomeza gitangaza ko ubwo hazaba hizihizwa umunsi mukuru w’ibarurishamibare nyafurika, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2015 hazaba hizihizwa undi munsi mukuru iki kigo kimaze gikorana n’umuryango w’Abibumbye wita ku bana hakazibandwa cyane cyane ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda, umugabane w’Afurika ndetse n’isi yose.

Uyu mwaka kandi hazizihizwa imyaka 10 ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kimaze gishyizeho gahunda y’ibarurishamibare yunganira iterambere mu gihugu.

Kimwe nko mu yindi myaka yabanjirije uyu wa 2015, umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru nyafurika w’ibarurishamibare (African Statistics Day), uzaba umwanya mwiza wo guhemba abatsinze amarushanwa yateguwe n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, ayo marushanwa akazaba ashingiye ku kwerekana uko ubucuruzi mu Rwanda buhagaze.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda...

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu...

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge...

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...