LATEST NEWS
Ubukungu
Rwamagana : Hagaragajwe imirongo migari izabafasha gutegura igenamigambi ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :364
By Admin

Mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Ugushyingo 2015 igahuza abayobozi ku rwego rw’Akarere ndetse n’abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge yose igize akarere ka Rwamagana, harebewe hamwe ibyo bazagenderaho mu gutegura igenamigambi ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017.

Kugira ngo intego z’icyerekezo 2020 (Vision 2020), gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS 2), Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (7YGP) ndetse na gahunda y’iterambere ry’Akarere ka Rwamagana ry’imyaka itanu (DDP for 2013-2018) birasaba ko Akarere gakora igenamigambi rinoze rishingiye ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage, inzego zose zikorana n’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Ikaba ari muri urwo rwego abayobozi n’abakozi ku rwego rw’akarere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahuriye hamwe mu nama kugira ngo banoze uburyo buzakoreshwa mu gutegura iri genamigambi.

Kayiranga Paul ni umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi mu karere ka Rwamagana akaba atangaza ko iri genamigambi ry’ibikorwa n’imishinga rizibanda ku byifuzo by’abaturage kugira ngo bizorohe mu kurishyira mu bikorwa.

Aha Kayiranga Paul yagize ati “Icyo tugamije ni ukugira ngo twongere umubare w’abagira uruhare mu igenamigambi kandi iyo abaturage bagize uruhare mu igenamigambi bigira n’uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa iryo genamigambi.”

Nk’uko umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi akomeza abitangaza ngo byumwihariko igenamigambi ry’ibikorwa n’imishinga y’iterambere bizashyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015/2016 bigomba kugira ibyo bishingiraho.

Yagize ati “hazatoranywa ibikorwa n’imishinga by’ingenzi kurusha ibindi kandi bifite ingaruka nziza ku iterambere ry’abaturage.

Aha ibikorwa n’imishinga bizibandwaho ni ibyihutisha iterambere ry’abaturage bo mu cyaro, ibikorwa bigamije guteza imbere umujyi wa Rwamagana n’imijyi mito yo mu byaro, ibikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko n’abagore, ibikorwa bigamije korohereza abikorera gushora imari yabo mu karere ka Rwamagana ndetse no guha amahirwe abacuruzi bato n’abaciriritse gukora ibikorwa by’ubucuruzi, ibikorwa bigamije gukura abatishoboye mu bukene, ibikorwa bigamije guteza imbere uburezi n’ubuzima ndetse n’ibikorwa bigamije kwimakaza imiyoborere myiza n’ubutabera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Kakooza Henry, yasabye abari bitabiriye inama ko bagomba kwirinda amarangamutima n’ibyifuzo byabo bwite ahubwo bagashyira imbere ibyifuzo by’abaturage na gahunda za leta.

Mu ijambo rye, Kakooza Henry yagize ati “Muri iri genamigambi ntabwo dushakamo ibyifuzo by’abakozi, hari imirongo ngenderwaho ihari.

Hari icyerekezo 2020, hari gahunda ya leta y’imyaka 7, hari gahunda y’imbaturabukungu EDPRS2 ndetse na gahunda y’iterambere ry’Akarere ka Rwamagana. Bityo mwirinde gushyiramo ibyifuzo byanyu bivuye ku ruhande.”

Gahunda yo gutegura igenamigambi ry’ibikorwa by’Akarere bya buri mwaka, ikaba itangira mbere y’igihe hagamijwe kugira ngo habeho umwanya uhagije wo kugisha inama no gutegura mu buryo bunoze ibikorwa n’imishinga bizafasha Akarere kugera ku ntego z’iterambere kihaye ndetse no gutegura neza ingengo y’imari y’ibikorwa.

Mu gihe biteganyijwe ko tariki13 Ugushyingo 2015 hazaterana indi nama izahuza abayobozi bo ku Rwego rw’Akarere ka Rwamagana, abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge n’abaperezida b’amakomisiyo agize inama njyanama, abitabiriye inama bemeje ko mu biganiro bizatangwa ku munsi w’umuganda w’ukwezi k’Ugushyingo 2015, icy’itegurwa ry’igenamigambi ry’ingengo y’imari y’ibikorwa n’imishinga bizakorwa mu umwaka wa 2015/2016 kitazaburamo.

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta

Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha...

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda...

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi...

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...