LATEST NEWS
Ubukungu
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze
Publish Date: mardi 10 janvier 2017
VISITS :560
By Admin

RwandAir igiye gutangira ingendo zijya i Mumbai mu Buhinde, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

Byatangajwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo hatangizwaga inama ya munani ya "Vibrant Gujarat Global Summit", iri kubera mu mujyi wa Gandhinagar mu Buhinde, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2017.

Perezida Kagame avuga ko ingendo z’ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir zizatangirira i Mombai, mu mezi make ari imbere.

Agira ati “Bizaba ari intambwe igaragara itewe mu koroshya ingendo n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde.”

Perezida Kagame avuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde buri gutera imbere ariko ngo hari byinshi bigomba gushorwamo imari n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bifitanye umubano w’ubucuruzi umaze imyaka.

Ingendo za RwandAir zijya mu Buhinde zigiye gutangira nyuma yaho, iyo kompanyi iguriye indege nini ebyiri arizo Airbus A330-200 “Ubumwe” itwara abagenzi 244 na A330-300 “Umurage” ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274.

Izo ngendo nshya za RwandAir zijya mu Buhinde ngo zizagirira akamaro kanini abaturage bakomoka muri Aziya baba mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko Abahinde baba i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Kagame yagiriye mu Buhinde, u Rwanda n’Ubuhinde basinyanye andi masezerano atandukanye ajyanye n’ubucuruzi.

Byatangajwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo hatangizwaga inama ya munani ya "Vibrant Gujarat Global Summit",

IBITEKEREZO
kamara

Abahinde bazadupfunyikira imiti yarengeje igihe. Cg pirate


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta

Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha...

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda...

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi...

Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...