LATEST NEWS
Ubukungu
Urukiko rwategetse Kayumba n’umugore we kwishyura BK miliyoni 20.
Publish Date: mardi 1er octobre 2013
VISITS :1374
By admin

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge aho ruburanishiriza imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2013, rwasomye urubanza BK iregamo Kayumba Nyamwasa n’umugore we Tumusime Kayumba Rosette, rutegeka ko bagomba kwishyura bidasubirwaho amafaranga akabakaba miliyoni 20, akomoka ku mwenda Tumusime yahawe na BK.

Ku cyicaro cy’Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, kuri iki gicamunsi saa cyenda, rwasomye urubanza Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK) mu izina ry’iyo banki, ahagarariwe na Me Rukangira Emmanuel, arega Kayumba Nyamwasa n’Umugore we Tumusime Kayumba Rosette, umwenda remezo ungana na 17,227,083 z’amafaranga y’u Rwanda ; atarishyuwe kuva mu 2011 kugeza magingo aya.

Nk’uko byasomye n’umucamanza, Tumusime Kayumba Rosette yasabye BK umwenda ungana na Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo akaba yarashakaga gusana inzu iri i Nyarutarama mu kibanza No 5743. Ayo mafaranga yose ntiyayemerewe kuko BK ku itariki ya 30 Kamena 2009 yamwemereye miliyoni 20 yagombaga kwishyura mu mezi 36. Ku itariki ya 8 Ukwakira 2009, Kayumba Rosette yanditse asaba ko BK yamwongerera igihe cyo kwishyura ho imyaka ibiri, ku itariki ya 12 Ugushyingo 2009, arabyemererwa.

Kwishyura ngo byageze aho birahagarara, ku itariki ya 4 Mutarama 2011, BK yandikira Kayumba Rosette imusaba kwishyura ariko ntiyabikora, bikomeje gutinda ku itariki ya 9 Gicurasi 2013, BK itanga ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi bwa Nyarugenge.

Ku itariki ya 5 Kamena 2013 iburana rya mbere ryaratangiye, BK ihagarariwe na Me Rutembesa Focus, ariko abaregwa ntibaboneka. Ku wa 25 Nzeri 2013 urubanza rwaburanwe mu mizi, BK ihagarariwe na Me Muzayire Angele, ariko na none uruhande ruregwa ntirwaboneka. Uhagarariye BK yamenyesheje urukiko ko abaregwa babimenyeshejwe kuko byananyuze mu bitangazamakuru ku buryo bwemewe n’amategeko.

Urukiko rwasuzumye ikirego rutegeka ko Tumusime Kayumba Rosette, kwishyura umwenda ungana na 17,227,083Rwf, inyungu zingana na 19.25% ni ukuvuga 2,030,000Rwf, agatanga na 200,000Rwf y’umwunganizi mu mategeko ndetse n’amagarama y’urukiko angana na 5100Rwf. Amafaranga yose agomba kwishyurwa akaba angana na 19,927,083. BK yo igasubizwa ingwate y’amafaranga yatanze.

Umucamanza yavuze ko amafaranga y’indishyi angana na 200,000 yagenwe mu bushishozi bw’urukiko, kandi Tumusime Kayumba Rosette ari we ugomba kwishyura umwenda wenyine kuko yashyize umukono ku masezerano wenyine, atabikora mu gihe kigenwe hagakurikizwa amategeko.

Kayumba Nyamwasa yashakanye na Tumusime Kayumba Rosette mu buryo bwemewe n’amategeko, bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda “KN 51 ST”

Kwamamaza : Bar Restaurant Karibu Guest House yimukiye mu Kiyovu k’umuhanda...

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi...

Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda