LATEST NEWS
Ubuzima
Gakenke : Barishimira ikigo nderabuzima begerejwe
Publish Date: jeudi 31 décembre 2015
VISITS :406
By Admin

Abaturage b’Umurenge wa Minazi barishimira ikigo nderabuzima begerejwe ko basigaye bivuza mu buryo bworoshye kubera ivuriro begerejwe batagikora ingendo ndende bajya kwivuza.

Abaturage b’Umurenge wa Minazi bagaragaza ko kuba ivuriro ryarabegereye bakaba bakoresha mitiweli mu kwivuza babifata nk’intwaro ituma bivuza vuba iyo barwaye.

Ntibyungura Siliveri, umuturage utuye mu Murenge wa Minazi, avuga ko ikigo nderabuzima cya Minazi begerejwe cyabagiriye akabaro kanini ko mbere bajyaga kwivuza bazamuka umusozi bakamanuka undi kuburyo byabavunaga cyane ati “Twajyaga mu Murenge wa Rushashi bikatuvuna ariko ubu byaratworoheye ”.


Ikigo nderabuzima cya Minazi.

Mpanga Jackson, umuturage utuye mu Murenge wa Minazi agira ati “iki kigo nderabuzima twacakiye neza kubera ko twajyaga kwivuza kure ariko ubu cyaratwegereye” Harakabaho Leta y’ubumwe yabidukoreye cyane cyane Perezida Paul Kagame.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Minazi Uwimana Phocas, avuga ko ikigo nderabuzima cyafashije abaturage kwegerezwa serivisi z’ubuzima hafi.
Akomeza avuga ko kutagira ikigo nderabuzima byari byaratumye abaturage batitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

ati“mbere yo gufasha abaturage nitwe cyafashije nk’abayobozi kubona umuturage arwara akivuriza ahamwegereye ari ikintu cyiza, byanatumye ubwisungane mu kwivuza bizamuka ubu bigeze kuri 95.6% kandi mbere ntabwo twigeze turenga kuri 72%”.

Avuga kandi ko byafashije abacuruzi n’abafite amazu akondeshwa kubona abakiriya.

Ikigo nderabuzima cya Minazi cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asanga miliyoni magana atatu na makubyabiri (320,000,000).

Mu Karere ka Gakenke habarirwa ibigo nderabuzia 23, Poste de Senteˊ9 n’ibitaro bibiri bya Nemba na Ruli.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nubona izi ngeso 10 kumukunzi wawe uzamenye ko abandi bamurya

Nubona izi ngeso 10 kumukunzi wawe uzamenye ko abandi bamurya

Impamvu 10 zituma abagore bananirwa kubana n’ abagabo babo

Impamvu 10 zituma abagore bananirwa kubana n’ abagabo babo

Minisante iratungwa agatoki ku kuba yaradohotse mu kurwanya SIDA

Minisante iratungwa agatoki ku kuba yaradohotse mu kurwanya...

Igisigo kuri Asteria Rutagambwa Umubyeyi wa Perezida Kagame witabye Imana

Igisigo kuri Asteria Rutagambwa Umubyeyi wa Perezida Kagame witabye...

Bimwe mu bintu utazi kuri Perezida Kagame

Bimwe mu bintu utazi kuri Perezida Kagame

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga