LATEST NEWS
Ubuzima
Impamvu 10 zituma abagore bananirwa kubana n’ abagabo babo
Publish Date: mardi 1er mars 2016
VISITS :3645
By Admin

N’ubwo ari ubushakashatsi bwakorewe ko bagore bo mu bwongereza, hari impamvu zisa cyane kubakundana n’abubakanye zishobora gutuma bananirwa kubana. Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cosmo cyabajije abagore bagera ku gihumbi na magana ane impamvu zagaragaye zimwe zisanzwe zizwi nubwo zimwe muri zo zisa n’izitangaje.

Impamvu ya cumi : Kutaba intyoza mu gutera akabariro. Nubwo benshi bakeka ko byaza ku mwanya wa mbere muri ubu bushakashatsi byagaragye nk’impamvu ya nyuma mu zatuma basaba gatane. Abagera kuri 15.7% basaba gatanya kubera ko umugabo wabo atari intyoza mu gutera akabariro.

Impamvu ya cyenda : Kunanirwa kumvikana n’abo mu muryangwo w’iwabo w’umugabo, abagore bananirwa kubana ndetse biakanageza kuri gatanya cydiane cyane kuko abagore benshi kumvikana na ba nyirabukwe biba ikibazo gikomeye.

Impamvu ya Munani : Aho gutura cyane cyane ku bashakanye 20.2% bananiwe kubana kuko umwe aba kure cyane y’undi bishobora gutuma abakundanaga bananirwa kubana bikanabageza kuri gatanya.

Impamvu ya Karindwi : Kuba umugabo ananirw gutera imbere mu kazi ke bibabaza umugore we bikaba byaba n’impamvu imwe mu zishobora gutuma umugore asaba gatanya.

Abagore bagera kuri 20.6% bananiwe kubana n’abagabo babo kuko abagabo babo badatera imbere mu kazi ndetse bakaba batanabiharanira

Impamvu ya Gatandatu : Impamvu ya gatandatu mu zituma abagore n’abakobwa bananiranywa n’abakunzi babo ni uko abakunzi babo baba batabereka urukundo nkuko babyifuza.

Abagore n’abakobwa bagera kuri 21.1% bo bananiwe kubana n’abagabo cyangwa abakunzi batagira batabagirira urukundo.

Impamvu ya Gatanu : Abagore n’abakobwa bagera kuri 21.1% nabo bananiwe kubana n’abakunzi babo kuko bumva bishakira kuba bonyine. Umukunzi akenera rimw ena rimwe kuba atari kumwe n’uwoo bakundana akongera agasa rimwe na rimwe n’umu celibataire.

Impamvu ya kane : Kubera gushwana n’intonganya nyinshi abagore birabagora kugumana n’abakunzi babo kugeza ubwo bemeza ko urukundo rushobora kuba bafite ari urwundi.

Impamvu ya gatatu : kuburira icyizere cy’umukunzi biza ku mwanya wa gatatu mu bitanya abakundanye bikanageza ndetse no kuba bananirwa kubana burundu.

Impamvu ya kabiri : 36.6% by’abatandukana babiterwa no kuba abo bakundana bafite ingeso ikomeye yo kubaca inyuma.

Impamvu ya mbere :N’ubwo bisa n’ibitangaje, impamvu ituma 39.7% by’abananirwa kubana bikaba byanageza kuri gatanya ni uko umugore mu by’ukuri aba adakunda umugabo we mbese yumva nta rukundo amufitiye.

Nubwo muri iki gihe benshi batagiha agaciro kenshi urukundo, muri ubu bushakashatsi byaragaraaye ko urukundo ari ingenzi mu mibanire y’abashakanye.

M.Fils

IBITEKEREZO
HAKIZIMANA ELIAS

ibyavuye muri ubu bushakashatsi byose ni intyoza. NO EXTRA COMMENTS !!!!!! ARIKO BURIYA HARI N'IZINDI MPAMVU NKA 5, NAKO NYINSHI ZISHOBORA KWIYONGERA MURI IZI 10 ZAVUZWE MU BUSHAKASHATSI ( HARIMO 1 NANONE IKOMEYE CYANE ?????)

HAKIZIMANA ELIAS

ibyavuye muri ubu bushakashatsi byose ni intyoza. NO EXTRA COMMENTS !!!!!! ARIKO BURIYA HARI N'IZINDI MPAMVU NKA 5, NAKO NYINSHI ZISHOBORA KWIYONGERA MURI IZI 10 ZAVUZWE MU BUSHAKASHATSI ( HARIMO 1 NANONE IKOMEYE CYANE ?????)

Oscari gashema

Kabijyanye nukundo nomurwanda niho byiganje ariko ikibitera kubakundana nukutabwizanya ukur ?kandi abakobwa cyangwas abagore baba bishakira ubunzi iyo babuze bahitamo gutanduka nabagabo babo cyangwa abakunz


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ?

Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye...

Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki ?

Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki...

Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’ Abakobwa

Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’...

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...