LATEST NEWS
Ubuzima
Minisante iratungwa agatoki ku kuba yaradohotse mu kurwanya SIDA
Publish Date: mardi 29 décembre 2015
VISITS :325
By Admin

Mu nama nyungurana b’itekerezo yahuje abadepite ba komisiyo y’ iterambere n’imibere homyiza y’abaturage, Minisiteri y’ubuzima ibigo by’ubuvuzi n’abafite aho bahurira n’ibikorwa byo kurwanya SIDA hamwe na UNAIDS, yari igamije gukora ubukangurambaga mu guhagarika ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA byagaragaye ko Minisiteri y’ubuzima yadohotse mu rugamba rwo kurwanya SIDA.

Muri iyi nama yateraniye mu karere ka Rubavu yari ihuriyemo abashinzwe ubuzima mu karere ka Musanze na Rubavu hamwe n’abayobozi ba bimwe mu bigonderabuzima bikorera mu mujyi ya Musanze na Rubavu, abadepite bagaragaje ko Minisante yadohotse kunshingano zayo zo kongera ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kwirinda agakoko gatera SIDA.

Ni nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Ayingoma Jean Pierre umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya SIDA mu kigo gishinzwe kwita ku buzima RBC, aho yagaragaje ko muri uyu mwakawa 2015 ubwandu bwiyongereye ugereranije na Raporo ya 2010 aho ubwandu bwari kugipimo cya 3% mu gihugu hose.

Nkuko intego z’iyi nama kwari ukurebera hamwe uko ubwandu bushya mu mujyi bwahagarikwa mu maguru mashya, Ruturwa H Dieudonne ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya SIDA muri UNAIDS yagaragaje ko imijyi minini mu Rwanda ndetse n’ituranye n’imipaka ariyo ifite umubare munini w’abantu bandura buri umunsi agakoko gatera SIDA ugereranije n’ahandi.

Gasana ushinzwe ubuzima mu karere ka Musanze yagize ati "Nkatwedushinzwe ubuzima dufite uruhare runini mugukora ubukangurambaga icyorezo cya SIDA kikaba cyahagarara, ariko ibyo twabikora dufite umurongo ngenderwaho ndetse, tukagira n’uburyo bwatuma dushobora gupima abantu bose ngo tumenye uko bahagaze ariko kandi kubabonera imiti byo birenze ubushobozi bwacu."

Honolable Eugene Barikana yasabye ko iyi gahunda itaba mu mijyi gusa ahubwo ko no mubyaro naho hatekerezwaho kuko naho ibintu byarakaze kuko bakeneye kwigishwa, ikindi kandi yavuze ni uko u Rwanda kuri ubu urebye iterambere ruriho n’uburyo rugenda rwiyubaka mu iterambere hafi y’igihugu cyose ubu cyabaye umujyi.

Zimwe mungamba zafashwe ni ugukomeza guhagurukira kurwanya Sida ariko hanigwa uburyo bwo kurwanya ubukene kuko abakora uburaya abenshi babiterwa n’ubukekene aho baba bashakisha amaramuko, kandi abantu bakigishwa kandi bagasobanurirwa gukoresha agakingirizo igihe cyose kwifata byaba bibananiye.

Ikindi kandi akaba ari ugushishikariza ababyeyi gusobanurira abana babo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’uburyo bashobora kuyirinda no kwigishwa kugendana no gukoresha agakingirizo kabafasha kwirinda mu gihe cyose baba baguye mu gishuko cy’ubusambanyi, batateguye.

Abagize iyi nama bafatanije na HDI (Health Development Initiative) ari nayo yateguye iyi nama biyemeje guhaguruka bakarwanya ubandu bushya, bakora ubukangurambaga hirya no hino mu baturage no gushyiraho ingamba zitabangamiye abaturage, gukora ubuvugizi kugira ngo ibikorwabyo kurwanya SIDA bijye no mu mihigo y’uturere Minisiteri y’ubuzima ibigizemo uruhare.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015, umujyi wa Kigali niwo uza kwisonga ufite abanduye bari kukigereranyo cya 7,3%, hagakurikiraho uburengerazuba buri kuri 2,7%, amajyaruguru niyo za kumwanya wa 3 n’ikigereranyo cya 2,5% hagakurikiraho amajyepfo afite 2,4% uburasirazuba bugaheruka na 2,1%

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi akerekana hagati y’amaguru

Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi...

Umugore utwite yakubiswe n’umugabo we ngo nk’ukubita imbwa ye atitaye ko anatwite Aramukomeretsa

Umugore utwite yakubiswe n’umugabo we ngo nk’ukubita imbwa ye atitaye ko...

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja...

Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...