LATEST NEWS
Ubuzima
Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye
Publish Date: mardi 3 octobre 2017
VISITS :2153
By Admin

Kuva batangira gukundana bikamenyekana mu itangazamakuru Safi Madiba yakunze kwirinda kugira icyo avuga ku mufasha we. Nyuma y’amasaha make basezeranye Safi yashyize amagambo ku mbuga nkoranyambaga ashimira Imana yamuhaye umufasha maze ayiha amasezerano ari nako ayaha umufasha we.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Safi Madiba yashimye cyane Imana yatumye umunsi w’ubukwe bwabo ugera ndetse agaragaza cyane urukundo ruhambaye akunda umugore we, ibi bisa no gusubiza abantu birirwaga babavugaho amagambo atari meza, bavuga ko bataberanye ndetse bamwe bagahamya ko Safi atarongoye kubera urukundo ahubwo bagahamya ko arongoye kuko ari umugore ufite amafaranga.

Mu magambo ye yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, tugerageje kuyashyira mu Kinyarwanda uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yagize ati :

"Urakoze Nyagasani kuri uyu munsi wuzuye umunezero mu buzima bwanjye ! Urakoze kuri iyi mpano wampaye ! Umugore wanjye, igisobanuro cy’umugore nyawe ! Umugore ufite umutima wa zahabu, umugore ufite umutima uzirikana kandi ukunda, umugore w’umunyembaraga kandi wihangana, w’ubwiza karemano imbere n’inyuma kandi akaba umugore usenga akanaguhimbaza. Ndagukunda Judith ! Uri uwo nifuje iteka kugira ngo mbe nuzuye ! Nishimiye cyane kumarana nawe iminsi yose nsigaje kubaho ! Nzakora ibyo nshoboye byose kugira ngo nkubere umugabo wifuje kugira ! Imana ihe umugisha urugendo rwacu rushya !"

Nyuma yo gukora ubukwe bagasezerana imbere y’amategeko ndetse hakaba umuhango wo gusaba no gukwa aba bombi amakuru atugeraho ni uko bahise bajya muri Zanzibar aho bari mu karuhuko k’abashakanye benshi bazi nk’ukwezi kwa buki.

IBITEKEREZO
Ntambara erie

Mubyukuri ntimukange inzira umuntu yiciriye knd love don,t coste thing

#N

Ngewe ndabona baberanye ese ubundi kuberana niki ? niba ariwe yahisemose baragirango amureke ese babona arumwana cyane kuburyo atamenya kwihitiramo ngewe ndamushyigikiye kbs.

nzuwonemeye appolinaire

abantu bavuga ngo ni mubi ndabona nacyo atwaye ark umwiza ni mutima kuzana umwiza mumaso umutima aringwe bmz iki safi mbifurije kugira urugo ruhire


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi akerekana hagati y’amaguru

Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi...

Umugore utwite yakubiswe n’umugabo we ngo nk’ukubita imbwa ye atitaye ko anatwite Aramukomeretsa

Umugore utwite yakubiswe n’umugabo we ngo nk’ukubita imbwa ye atitaye ko...

Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Nyuma yo kubona ibibi yanyuzemo yashinze umuryango wigisha amahoro.

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

Padiri Karumugabo yitabye Imana nyuma y’amezi abiri abuhawe

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze