LATEST NEWS
Ubuzima
Uganda:Abakobwa batari baryamana n’ Abasore (Amasugi) bagiye kujya bahembwa
Publish Date: vendredi 27 janvier 2017
VISITS :2306
By Admin

Umuyobozi w’akarere ka Mbake gaherereye mu majyepfo ya Uganda yatangaje ko bagiye kujya baha agahimbazamushyi abana b’abakobwa bari mu kigero cy’umyaka 15-18 bazajya basanga bakiri amasugi.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje mu rwego rwo gukangurira abana b’abakobwa cyane cyane abakiri ku ntebe y’ishuri kurushaho kwifata kuko bigaragara ko ikibazo cy’ubusambanyi gikomeje gufata indi ntera cyane cyane ku bakiri muri kiriya kigero cyavuzwe.

Uyu muyobozi Martin Shaka yagize ati”kuri ubu biragoyekubona umwana w’isugi. Niyo mpamvu uwo tuzasanga yaragerageje kwifata byibuze kugera ku myaka 15 na 18 tuzajya tumugenera ishimwe.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko guhera muri uku kwezi kwa kabiri bagiye gukorana n’abaganga bagapima abana b’abakobwa bo muri kariya gace, abo basanzwe bakiri amasugi bakabaha ibihembo aho abakiri ku ntebe y’ishuri bazajya bahabwa ibirimo ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

Yakomeje anavuga ko ibi bizatuma habaho igabanuka ry’abana barware ibirwara byandura birimo n’agakoko gatera SIDA ndetse no gushaka bakiri bato kuko bazaba bifashe.

Source : Rwandapaparazzi.rw

IBITEKEREZO
Safe

Bitonde bazakorane ubushishozi cyangwa wenda abayobozi barishakira indonke babicishije muri iyo gahunda. Biragoye kubona umukobwa batarasogongera muri iki gihe !

Kashaza Gashamura

Nuyu witoboye umunwa se, akaba yarisize n' amarangi ku munwa nawe yaba ali isugi ra ? Baba baribeshye where to drill, cg se yikundanira n'abo bahuje igitsina.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza

Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore...

Gukora imibonano mpuzabitsina neza ku bashakanye bituma biteza imbere ( Ubuhamya Video )

Gukora imibonano mpuzabitsina neza ku bashakanye bituma biteza imbere (...

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa mbere

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa...

Ibimenyetso 6 byakwereka ko umukunzi wawe mutaberanye wamwibeshyeho

Ibimenyetso 6 byakwereka ko umukunzi wawe mutaberanye wamwibeshyeho

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...