LATEST NEWS
Ubuzima
Igisigo kuri Asteria Rutagambwa Umubyeyi wa Perezida Kagame witabye Imana
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :4550
By Admin

UHUMUZANYIJE ISHEJA

Uhumuzanyije isheja
Mpinganzima,
impundu z’urwunge,
Mutako w u Rwanda,

Mucyo mu babyeyi,
Mutoni mu bakobwa,
Mpinga itagira impinduka,

Akwambike ikamba,
Nyiringoma nyir’Inganji,
We wahanze u Rwanda,
Akarugutaka, Nyamibwa,
Itatse Nyamuraza.

Abatari bake urabasanze :
Runyagiranduru
Ni Nkubito y Imanzi,
Rugwizakurinda,
Gisa Rudasumbwa
Inyangamutsindo.

Ijabiro kwa jambo,
Nyinawimana arahagushaka,
Hamwe n ingogore
N’ intore mwatoranywe kera,
Ntuzagira irungu.

Utashye ubyiruye :
Amarebe, Amararo ,
Inganji, intsinzi ,
Ibirezi, Nyamibwa,
Iy’Imana ingoma
Uyitabanye ingoga.

Udusigiye incungu,
Iducunguye kera ,
Yarugaruye rutemba,
Arakima ingoma ibihumbi.

Utahanye isheja,
Turagushagaye,
N’Inkuracyobo,
Ihawe u Rwanda.

Emmanuel

As a well wisher, lover and admirer of Rwanda and the first family I dedicate this to President Kagame ’s mother who has passed on.RIP

IBITEKEREZO
UBONYEBENSHI EMMANUEL

Uwo nyogokuru wacu Imana yamuhaye iruhuko rizahoraho iteka Amen.

uwamahoro christian

Zamuvuga make mwoye gucumura umucunginzi ni jesus christ wenyene naho uwuvugango kagame numucunguzi umuntu yemeye guheba ubwoko bwabatutsi nabahutu.muri1994 ;ko bapfa ariko ashikire

ngenzi

Umubyeyi. Wacu agiye tucyimukeneye Imana yaramwakiriye mubayo

Aline

Umubyeyi wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME Imana imwakire mu bayo, tubafashe mu mugongo.

desire

Imana Itwakirire umubyeyi maze aruhukire mumahoro !

alhad chadadi

nukuri uyu mubyeyi ni intwari imana imuhe kuruhukira mu mahoro

Rose Umutesi

Nukuri mubivuge kuko yatubyariye Umutabazi we wadukuye ishyanga we wagiye kubise ariko akabyara umucunguzi nkumwe bagya Bavuga waducunguye ariwe Yesu uwo ubarizwa mwijuru mzee ubarusha intambwe we yabaye umucunguzi w'URwanda igire mwijuru bakwakire koko niho hagya Abeza baruhukira mumahoro natwe abawe tuzagusanga kandi ndizera ntashidikanya ko Ntarungu uzagira Mubyeyi reka ndecyere aho narondogoye Amen

frank

Very inspiring and interesting poem

Hope

Yoo. Turemesheje Umuryango w'Umukuru w'Igihugu. Bihangane muri ibi bihe bikomeye. Turabateruye mu masengesho, Yesu abahe ihumure.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ?

Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye...

Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki ?

Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki...

Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’ Abakobwa

Floyd Mayweather yatewe n’ Abajura baramucucura yibereye mu kabyiniro n’...

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...