Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko icyiciro cya mbere cyo gukorera impushya z’uyu mwaka wa 2016 ku buryo bw’agateganyo ndetse n’impushya za burundu ku biyandikishije bizatangira gukorwa guhera tariki ya 2 Gashyantare.
Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, yavuze ko ibi bizamini bizakorwa mu bihe bitandukanye aho biteganyijwe gutangirira gukorerwa mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 2 kugera kuya 7 Gashyantare.
SP Ndushabandi avuga ko abo mu karere ka Nyarugenge bazakorera ku nzu y’urubyiruko ku Kimisagara, abo muri Gasabo bagakorera kuri UNILAC naho abo muri Kicukiro bakazakorera kuri sitade ya Kicukiro.
Intara y’amajyepfo hiyongereyeho uturere twa Rusizi,Nyamasheke,Karongi,Rutsiro,na Ngororero bazabikora guhera tariki ya 9-11 Gashyantare uyu mwaka, Intara y’Amajyaruguru hiyongereyeho uturere twa Nyabihu na Rubavu ni ukuva tariki ya 16-18 Gashyantare, naho abiyandikishije gukorera ibyo bizamini bo mu turere tw’Intara y’I Burasirazuba bo bakaba bagomba kubikora guhera tariki ya 23-25 Gashyantare 2016.
SP Ndushabandi yakomeje avuga ko umunsi wa mbere muri buri Ntara uzajya iharirwa ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo, iby’urwa burundu bigakorwa indi minsi isigaye.
SP JMV Ndushabandi yasabye abiyandikishije gukorera izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga kuzaza bitwaje umubare wabo w’ibanga, irangamuntu zabo z’umwimerere ndetse n’ifoto imwe ngufi, kandi bakazindukira aho ibizamini bikorerwa mu turere twabo kugira ngo babikore hakiri kare, ku buryo binabafasha gusubira muri gahunda zabo vuba.
RNP