• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira mu cyumweru gitaha

Ubwanditsi 27 Jan 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko icyiciro cya mbere cyo gukorera impushya z’uyu mwaka wa 2016 ku buryo bw’agateganyo ndetse n’impushya za burundu ku biyandikishije bizatangira gukorwa guhera tariki ya 2 Gashyantare.

Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, yavuze ko ibi bizamini bizakorwa mu bihe bitandukanye aho biteganyijwe gutangirira gukorerwa mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 2 kugera kuya 7 Gashyantare.

SP Ndushabandi avuga ko abo mu karere ka Nyarugenge bazakorera ku nzu y’urubyiruko ku Kimisagara, abo muri Gasabo bagakorera kuri UNILAC naho abo muri Kicukiro bakazakorera kuri sitade ya Kicukiro.

Intara y’amajyepfo hiyongereyeho uturere twa Rusizi,Nyamasheke,Karongi,Rutsiro,na Ngororero bazabikora guhera tariki ya 9-11 Gashyantare uyu mwaka, Intara y’Amajyaruguru hiyongereyeho uturere twa Nyabihu na Rubavu ni ukuva tariki ya 16-18 Gashyantare, naho abiyandikishije gukorera ibyo bizamini bo mu turere tw’Intara y’I Burasirazuba bo bakaba bagomba kubikora guhera tariki ya 23-25 Gashyantare 2016.
SP Ndushabandi yakomeje avuga ko umunsi wa mbere muri buri Ntara uzajya iharirwa ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo, iby’urwa burundu bigakorwa indi minsi isigaye.

SP JMV Ndushabandi yasabye abiyandikishije gukorera izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga kuzaza bitwaje umubare wabo w’ibanga, irangamuntu zabo z’umwimerere ndetse n’ifoto imwe ngufi, kandi bakazindukira aho ibizamini bikorerwa mu turere twabo kugira ngo babikore hakiri kare, ku buryo binabafasha gusubira muri gahunda zabo vuba.

RNP

2016-01-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe

Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe

Ubwanditsi 09 Apr 2016
Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Ubwanditsi 17 May 2016
Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 17 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brussels Airlines yamurikiye i Kigali imiterere mishya y’intebe z’indege zayo
UBUKERARUGENDO

Brussels Airlines yamurikiye i Kigali imiterere mishya y’intebe z’indege zayo

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Burundi: Uko  ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho
ITOHOZA

Burundi: Uko ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)
IKORANABUHANGA

Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ubwanditsi 22 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru