Nyuma y’ubwicanyi bwa bereye i ndera abantu bakomeje kwibaza niba ari abacengezi baba bongoye gutera igihugu nkibyabaye hagati ya 1996- 97 mu ntara y’Amajyaruguru.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ifunze abantu 13 bakurikiranweho kugira uruhare muri ubu bugizi bwanabi bwo gutemagura abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Abagizi ba nabi bateye ingo zitandukanye zo mu midugudu ine yo mu tugali dutatu, bakomeretsa abantu, ndetse n’abandi bahururaga, mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2015.
Ikigaragara ni uko abo bagizi na nabi batari bagamije kwiba kuko aho bageze hose nta kintu bibye, nk’uko bitangazwa n’abaturage .
Bavuga ko abo bantu batemaga bakoresheje imihoro, abandi bagakoresha za ferabeto n’inyundo zihonda amabuye, bakabikubita abo muri izo ngo cyo kimwe n’abazaga baje gutabara.
Nyuma y’iri sanganya, polisi yahise ikora umukwabo w’abadafite ibyangombwa, ita muri yombi ababarirwa muri 38, ariko abakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa ni 13, nk’uko Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Elias Mwesigye abitangaza.
ACP Elias Mwesigye
ACP Mwesigye avuga ko aba bagizi ba nabi bagerageje no gufata ku ngufu umukobwa, ariko bateshwa n’abashinzwe umutekano bataragera ku ngingo.
Akimana Rachel watemaguwe amaboko n’itako utuye mu Kagari ka Kibenga avuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro yari yicaye mu ruganiriro yumva abantu bakubise urugi barinjira bahita bamutemagura
“Uko nabibonye nabonye atari abajura, kuko abajura baba bagenzwa ahanini no kwiba ariko aba bo batemanaga gusa.”
Hagumakubaho Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Buhoro we avuga ko yari agiye gutabara umuturanyi we wari watewe, ahageze bahita bamutemagura mu mutwe.
Uku ni ko yabibwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe, aho yari ari mu kigo nderabuzima cya Rubungo, ati “Twumvise induru turahurura, tugeze hanze tuhasanga abantu tugira ngo ni abo duhururanye, dusanga ahubwo tuguye mu gico cy’abo bagizi ba nabi, bahita bantemagura mu mutwe no ku maboko.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, Mukamana Josiane, avuga ko bakiriye inkomere 9.
Babiri muri abo icyenda bidatinze boherejwe ku bitaro bya Kibagabaga kuko bari barembye, umwe baramuvura arataha, nk’uko Mukamana akomeza abitangaza.
Inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’ibanze, igipolisi n’igisirikari, babyutse bakoresha inama abaturage ku biro by’Umurenge wa Ndera ndetse no ku Mulindi, baganira kuri iki kibazo.
Ubuyobozi bushimangira ko usibye abakomerekejwe, nta muntu n’umwe wasize ubuzima muri icyo gitero.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Elias Mwesigye, yijeje abaturage ko Polisi igiye guhiga bukware abo bajura, aho yemeza ko intambara y’ibisambo atari yo yabananira.
Ntiyumva impamvu ibi biba kandi hari inzego zitandukanye zicunga umutekano zirimo abapolisi bakorera ku murenge, DASSO, inkeragutabara ndetse n’abandi bashinzwe amarondo, ati “twakozwe n’isoni.”
Hari abavuga ko abagabye icyo gitero ari ibisambo, ariko umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali, Brig. Gen. Denis Rutaha, ntabyumva kimwe na bo.
Brig. Gen. Denis Rutaha Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali na Minisitiri James Kabarebe
Yagize ati “Ibisambo ni ibitwara imitungo ariko aba bantu ukuntu nababonye, ntabwo ari imitungo bashaka gusa barashaka n’amaraso y’Abanyarwanda. Abantu badatinya kuvusha amaraso, n’uko mutabonye abantu batemwe, uretse ko ari Imana yatumye bariho bari kuba batakiriho. Mubite ibisambo mubite iki twe hari uko twababonye.”
Ni mu gihe abayobozi batandukanye bagaragaje ko insoresore zirirwa zinywa urumogi zinakina urusimbi muri uyu Murenge wa Ndera ari zo ziri inyuma y’iki kibazo.
Abaturage batemwe n’abagizi banabi
Abaturage bakoreshwa inama y’umutekano