Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yigishije uburyo bwo kugenda mu muhanda abanyeshuri bagera kuri 300 biga mu ishuri ribanza rya Gihinga riherereye mu kagari Gihinga, mu murenge wa Gacurabwenge.
Babyigishijwe na Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Kamonyi.
IP Niyonagira yababwiye kujya banyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bari kujyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.
Yababwiye kujya na none bambuka umuhanda banyuze buri gihe mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiramo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo bambutse batahurira na yo mu muhanda ikaba yabagonga.
Yabwiye abo banyeshuri kujya kandi bategereza iyerekanwa ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse ifite ibara ry’umweru.
Yababwiye ati:”N’ubwo mwaba mwambukira ahabugenewe, ndetse mu gihe gikwiriye, mugomba kwihuta, ntimutinde mukora ibikorwa bitandukanye nko gukiniramo umupira.”
IP Niyonagira yababwiye kujya kandi bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugira ngo bambuke nta nkomyi kandi bagategereza kugeza bihagaze bityo, bakabona kwambuka.
Umuyobozi w’iri shuri, Ndahayo Pascal,yagize ati: “Kubera ko babyigishijwe n’ababizi neza kandi babikora nk’umwuga, ndahamya ndashidikanya ko abanyeshuri bamenye biruseho ibijyanye n’amategeko agenga imigendere yo mu muhanda. Ibi bizatuma badakora impanuka cyangwa ngo baziteze.”
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’ayo masomo, kandi asaba abo banyeshuri gukurikiza ibyo bigishijwe.
Nyuma yo kwigishwa amategeko yo kugenda mu muhanda, abo banyeshuri beretswe ndetse bakora umwitozo wo kwambuka umuhanda bakurikije amasoma bari bamaze kwigishwa.
Umwe muri bo witwa Nayihiki Abdul Kalim yagize ati:”Numvaga ko kunyura mu muhanda nihuta bihagije kwirinda impanuka, ariko nyuma y’aya masomo, nasobanukiwe ko ngomba kujya mbanza kureba iburyo n’ibumoso ko nta modoka iri hafi, maze nkabona nkambuka kandi nyuze ahabugenewe.”
Yavuze ko ubwo bumenyi yungutse azabusangiza bagenzi be.
RNP